Ibyo ukwiye kumenya ku bukangurambaga bwo gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bwiswe ‘dusangire lunch’

Amakuru Uburezi Uncategorized

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangije ubukangurambaga yise ‘Dusangire Lunch’, aho buri muntu ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite, akoresheje telefone igendanwa.

Dusangire Lunch ihuriweho n’abafatanyabikorwa batatu barimo MINEDUC nk’urwego rugomba kugenzura ibikorwa byose bijyanye n’uburezi mu Rwanda, Koperative Umwalimu SACCO izaba irimo konti izajya ibikwaho izo nkunga ndetse na Mobile Money Rwanda izajya inyuzwaho inkunga ya buri muntu nta kiguzi cyo kohereza.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagurayezu Gaspard yavuze ko gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ igamije gushishikariza Abanyarwanda bose by’umwihariko ababyeyi gushyigikira kugaburira abana ku mashuri.

Yavuze ko kugaburira abana ku ishuri ari gahunda Leta yashyizemo ingufu kandi ko itanga umusaruro ku mibereho no ku mitsindire y’abanyeshuri.

Ati “Gufatira ifunguro ku ishuri bifite uruhare runini mi mibereho myiza y’abana bacu, imitsindire yabo ndetse n’uko bakora mu ishuri. Twese turabizi ko iyo twagaburiye abana ku ishuri indyo ifite intungamubiri zihagije bituma abanyeshuri bashobora kwiga neza bakazamura ubwitabire n’ubuzima bwiza muri rusange”.

Yavuze kandi ko kugaburira abana ku ishuri bitagirira akamaro abanyeshuri gusa ahubwo ko binihutisha iterambere ry’ubukungu.

Ati “Byongeye kandi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ifasha abahinzi haba abaturiye ishuri ndetse n’abandi kubona isoko ry’umusaruro wabo, ibyo bikabzamura imibereho yabo ya buri munsi. Biteza imbere kandi ubucuruzi ndetse bikazamura amahirwe ari hafi y’amashuri. Bivuze ko rero gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itagera ku bana gusa ahubwo igera no ku muryango nyarwanda muri rusange”.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yakwiyongeraho n’abiga mu mashuri abanza, hamaze guterwa intambwe ishishimishije aho abagaburirwa ku ishuri ku manywa bose bagera kuri 3,918,579 bavuye kuri 639, 627 bariho mbere yo kongeraho abo mu mashuri abanza.

Dr Twagirayezu yashishikarije Abanyarwanda gutanga inkunga muri iyi gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ kugira ngo kugaburira abana ku mashuri bikomeze byiyongere mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda, Kagame Chantal yavuze ko ikigo ayoboye cyateye inkunga iyi gahunda kigamije kugira uruhare muri ejo hazaza h’abana b’u Rwanda.

Ati “Nka Mobile Money Rwanda dushaka kugira uruhare mu guharanira ejo hazaza heza binyuze mu guha amafunguro afite intungamubiri buri mwana ku ishuri. Niyo mpamvu nk’ikigo twiyemeje gutera inkunga abanyeshuri ibihumbi 10 mu mwaka umwe bikaba bizatwara hafi miliyoni 30Frw. Mfashe uyu mwanya ngo nshishikarize abo mu nzego z’abikorera gushyigikira gahunda ya Dusangire Lunch.”

Iki gikorwa cyatangirijwe kuri GS Kacyiru ya II kirangwa no gusangira n’abanyeshuri ifunguro ryo ku manywa.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *