Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abaturage ikigo cy’amashuri abanza zabubakiye

Amakuru Mu Mahanga Uburezi

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zashyikirije abaturage bo mu Karere ka Mocimboa Da Praia ikigo cy’amashuri abanza cya Escola Primaria de Ntotwe nyuma yo kongera kugisana no kubaka ibyari byarangijwe n’intambara.

Iri shuri riherereye mu bilometero 25 uvuye ku Karere ka Mocimboa Da Praia ryari ryatwitse n’ibyihebe ubwo byagabaga ibitero muri ako gace ndetse bikanatanya abaturage bakavanwa mu byabo mbere y’uko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zitabara zikagarura ituze.

Ibi byihebe nyuma yo guhashywa n’inzego z’Umutekano z’u Rwanda, byaje guhungira wa Naquitenge mu Karere ka Mocimboa Da Praia ariko nabwo Ingabo z’u Rwanda zibikurikirayo ndetse zibyambura bimwe mu bikoresho birimo ibya gisirikare, amagare n’ibiribwa byari byasahuye muri ibyo bice byari byagabyemo ibitero. Ibikoresho byafashwe byashyikirijwe ba nyirabyo mu midugudu ya Ntotwe na Chibanga.

Nyuma y’uko iri shuri ribanza rya Ntotwe ritwitswe n’ibyo byihebe, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, ziyemeje kurivugurura ndetse rikaba ryashyikirijwe abaturage n’abayobozi bo muri ako gace kuwa Kabiri tariki 11 Kamena 2024.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage barenga ibihumbi bitatu batuye Akarere ka Mocimboa Da Praia harimo kandi n’abagize Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (Abasirikare ndetse n’Abapolisi) n’Ingabo za Mozambique.

Hatanzwe kandi amakayi n’amakaramu byahawe abanyeshuri 500 bo kuri iryo shuri mugihe abarimu bahawe ibitabo n’amakaramu bizabafasha mu myigishirize yabo ndetse hatangwa n’inzitiramubu 680 ku babyeyi batwite.

Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alex Kagame yashimye ubuyobozi bw’akarere ka Mocimboa Da Praia kuba bwarakoranye n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse aboneraho no kwizeza abaturage umutekano usasuye.

Yahamagariye abaturage gutangira amakuru ku gihe mugihe haba hari amakuru bafite cyangwa ibikorwa bikekwa by’iterabwoba.

Umuyobozi w’akarere ka Mocimboa da Praia, Bwana Sergio Domingo Cypriano wavuze mu izina rya guverinoma ya Mozambique, yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique ku bw’akazi gakomeye zakoze zigatsintsura ibyihebe n’ibikorwa byabyo by’iterabwoba kandi zigasubiza mu buzima busanzwe abaturage b’Intara ya Cabo Delgado.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *