COVID-19 yasize ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije mu bana b’i Burayi

Amakuru Mu Mahanga

Raporo nshya y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), igaragaza ko Icyorezo cya COVID-19 cyasize ingaruka zitandukanye ku buzima bwa muntu, zirimo ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije mu bana b’i Burayi bari hagati y’imyaka irindwi n’icyenda.

Byavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bana basaga 50,000 bo mu bihugu 17 by’i Burayi. Bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe imirire myiza y’abana no kurwanya umubyibuho ukabije cyo muri Portugal.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2021 na 2023. Mu byo bwagaragaje ni uko 36% by’abana babukoreweho bamaze igihe kinini bareba televiziyo mu gihe cya COVID-19, abandi bakina imikino yifashisha ikoranabuhanga, ndetse bakanamara umwanya bakoresha imbuga nkoranyambaga mu mibyizi.

Ni mu gihe 34% byabo bakoraga nk’ibyo mu mpera z’icyumweru. 28% ni bo bamaze igihe gito bakora uturimo tubasaba kuva mu ngo mu mibyizi, baba 23% bidukoze mu mpera z’icyumweru.

Ni mu gihe 42% by’abana babukoreweho byagaragaye ko bari bishimye gake muri icyo gihe, naho umwana umwe muri batanu we akaba yari yibasiriwe n’agahinda. Ni mu gihe kandi 25% by’abana babukoreweho bibasirwaga kenshi no kumva bigunze.

Umuyobozi wa OMS i Burayi, Dr. Kremlin Wickramasinghe, yatangaje ko nubwo ibihe cya COVID-19 hari ingaruka nke nziza byasize mu miryango nko kuba yaragize igihe kinini cyo kuba iri kumwe igakorera ibintu byose hamwe, byagize ingaruka nyinshi mbi ku bana zirimo no kurya ibiryo bituje intungamubiri zikwiye, ibyanagize ingaruka ku kwiyongera gukabije k’umubyibuho ku bana benshi.

Ati ‘‘Dukwiye kwitondera cyane izo mpinduka. Mu gace kacu, umwana umwe muri batatu afite ibilo byinshi cyangwa umubyibuho ukabije, ndetse ntibarya imbuto cyangwa imboga. Iyi raporo ikwiye gutuma tubona ikibazo gihari tukihutira gufata ingamba.’’

OMS kandi igaragaza ko iyi raporo nshya ikwiye gutuma ibihugu bishyiraho gahunda zihamye mu kongera gikangukira kwita ku mirire iboneye y’abana, dore ko yaba kuri bo no ku bantu bakuru bawufite bagerwaho n’ingaruka zirimo kwibasirwa n’ukwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, kwibasirwa n’indwara zifata umutima, kunanirwa guhumeka neza, kubabara umugongo ndetse n’izindi ndwara zakugeza ku rupfu vuba.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *