Abarimu bo ku ishuri ribanza rya Ruhimbi ryo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, barishimira ko begerejwe amacumbi, arimo kubafasha kudakora urugendo rurerure cyangwa ngo bakererwa kugera ku kazi kubera kubura ibinyabiziga bibatwara nkuko byahoze.
Ni amacumbi agizwe n’inzu 4 z’ibyumba bitatu bitatu, zifite ubushobozi bwo kwakira imiryango ine. Yubatswe hagamijwe gufasha abarimu gutura hafi y’akazi.
Twagiramungu Pacifique wigisha ku ishuri ribanza rya Ruhimbi, akaba amaze iminsi mike yimukiye muri ayo macumbi avuga ko yaciye ukubiri n’ingorane z’urugendo.
Ati “Hari igihe wajyaga gutega ukaba utabona ikinyabiziga kigutwara kuburyo bworoshye bigasaba ko ukererwa. Ubu rero urugendo dukora ni nk’iminota 10 umuntu aba ageze ku kazi cumi n’itanu gutyo.
Umuyobozi w’iryo shuri, Mukankurunziza Valerie, avuga ko gutura hafi y’ishuri kwa mwalimu ari umusanzu mwiza ku ireme ry’uburezi.
Ati “Bizagenda neza kuko ntataha kure, imvura ntimunyagira ntakora urugendo rurerure, ubwo rero ku ireme ry’uburezi azajya yitabira akazi kare.”
Ubwo ayo macumbi yatahwaga ku mugaragararo, munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yashimye uruhare rw’abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa muri rusange kuko igikorwa nk’icyo gifasha abarimu gukora akazi kabo neza.
Ati “Ndatekereza ko uko abafatanyabikorwa bazagenda biyongera arinako n’ibi bikorwa biziyongera kandi byose tukabishima kuko bigenda bifasha abarimu gukora akazi kabo neza.”
Aya macumbi yubatswe ku bufatanye bwa ADEPR n’umuryango mpuzamahanga wita mibereho myiza binyuze mu burezi no gukwirakwiza amazi meza, fields of life. Yuzuye atwaye miliyoni 79 Frw.
Ishuri ribanza rya Ruhimbi ryubatswe mu 2014 ritangira kwigirwamo mu 2017 ubu ririmo abanyeshuri 774 bigishwa n’abarezi 14.

Ijamboryumwana.rw