Umuyobozi w’Ishuri Notre Dame du Bon Conseil Byumba riherereye mu Karere ka Gicumbi, Sr. Mukamanzi Philomène yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo umuryango Imbuto Foundation wahembaga abanyeshuri 18, bo muri iryo shuri, bahize abandi mu bizamini bya leta biheruka.
Gahunda ya Imbuto Foundation yo guhemba abanyeshuri b’abakobwa batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’icyiciro gisoza ayisumbuye yatangiye mu 2005.
Kuva icyo gihe hirya no hino mu gihugu abayobozi b’ibigo by’amashuri bifite abana bahembwe bashima cyane Madamu Jeannette Kagame watangije umuryango Imbuto Foundation, kuko ibyo bihembo bitera ishyaka abandi bana bigatuma bakomeza gutsinda.
Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo abana b’abakobwa bahize abandi mu bizamini bya leta bo muri Ecole Notre Dame du Bon Conseil Byumba bahembwe.
Umuyobozi w’iryo shuri, Sr. Mukamanzi Philomène mu marangamutima menshi yashimiye Madamu Jeannette Kagame washinze Imbuto Foundation nk’umuryango uteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Yagize ati “Nongera no kubatuma rwose, umva ntabwo dukwiye ko mwagenda mutuvuga imbere y’umuyobozi w’Igihugu imbere ya Jeannette Kagame muvuge ngo Bon Conseil yavuze, ngo Umuyobozi wa Bon Conseil yavuze ariko mwihangane mubituvugire muti ‘turagukunda’. Turagukunda cyane rwose ubuyobozi bw’igihugu turabukunda kandi turagushyigikiye. Niyo mpamvu nk’urugo ruyoborwa n’Abihayimana mumubwire muti ‘turagusabira’.”
Umuyobozi wa Imbuto Foundation Shami Elodie, avuga ko guhemba aba bakobwa ari ukwibutsa ko umukobwa na we ashoboye kandi ko ashobora guhindura byinshi.
Ati “Ibi rero bikorwa kugira ngo twibutse umwana w’umukobwa ko ashoboye, kimwe na mugenzi we w’umuhungu kandi ko yifitemo imbaraga n’ubushobozi byo kugera ku nzozi afite iyo abikoranye umwete.”
Gahunda yo guhemba abakobwa batsinda neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye bahawe izina ry’Inkubito z’Icyeza yatangiye mu 2005.
Kuva icyogihe abakobwa 6681 batsinze neza ni bo bamaze guhembwa muri iyo gahunda, aho muri uyu mwaka hahembwe 951.

Ijamboryumwana.rw