Nyanza: Umusore arakekwaho gusambanya abana biga mu mashuri y’incuke

Amakuru Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Umusore wo mu Murenge wa Cyabakamyi wari uragiye inka arakekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri biga mu mashuri y’incuke, bari bamunyuzeho bavuye kwiga.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko abana bavuze ko baciyeho uriya musore aragiye inka mu ishyamba bavuye kwiga akabatangira akabasambanya.

Bikaba byaramenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara, ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo yarangiritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko abo bana bikekwa ko basambanyijwe umwe afite imyaka irindwi naho undi akagira imyaka 6.

Bikimenyekana ababyeyi bagiriwe inama yo kubajyana kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Uriya musore yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo mu karere ka Nyanza aho yavukaga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *