Kamonyi: Umusore arakekwaho gusambanya umwana

Amakuru Ubutabera

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wari ugiye kuvoma.

Byabereye mu Mudugudu wa Remera Akagari ka Gitare Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

Umuseke wanditse ko uwo musore yamusanze ku iriba agiye kuvoma batangira kurwana ariko amurusha intege kugeza ubwo amuciriyeho imyenda y’imbere aramusambanya.

Abatanze amakuru bavuga ko batabaye, basanga uyu mukobwa yafashwe ku ngufu uwamuhohoteye yacitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Mbonigaba Mpozenzi Providence yavuze ko ayo makuru ko ari ukuri, ko babanje kwihutira kujyana uwahohotewe kwa muganga kugira ngo apimwe.

Ati “Amakuru yaratanzwe Inzego zirimo kubikurikirana gusa twagiriye inama ababyeyi ko bajya gutanga ikirego muri RIB.

Uyu mukobwa wafashwe ku ngufu yabaga kwa Nyirarume, Gitifu avuga ko akomoka mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *