Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bashimiye ba Malayika Murinzi ku muhate n’ubwitange bwo kurera kibyeyi abana bakiriye, babizeza gukomeza kubashyigikira muri urwo rugendo.
Mu 2012 nibwo ubukangurambaga bwa “Tubarere Mu Mu ryango” na “Fata umwana wese nk’uwawe” bwatangijwe hagamijwe ko buri mwana akurana uburere bwiza akomora ku muryango.
Ubwo bukangurambaga nibwo bwahinduye imyumvire y’Abanyarwanda bumva ko umwana udafite umubyeyi atagomba kujya mu Kigo cy’imfubyi maze bamwe biyemeza kubakira. Abo nibo bitwa ba ‘Malayika Murinzi’.
Uko niko abana bahoze mu muhanda cyangwa mu bigo by’imfubyi, babonye ababakira mu miryango babitaho bababera ababyeyi.
Ni umuco umaze gushinga imizi kuko n’ubu iyo habonetse umwana watawe n’uwamwibarutse hatabura umwakirana impuhwe za kibyeyi.
Malayika Murinzi Ntuyenabo Leonidas avuga ko kwinjira muri iyo gahunda ari umuco bakura ku buyobozi bukuru bw’igihugu bubatoza umuco w’urukundo n’ubwitange.
Ati “Iyo turebye uko yagiye akunda igihugu [Perezida Kagame], agakunda abantu, natwe twahisemo kugira ngo tugire umutima wo gukunda abo yarokoye.”
Umuyobozi muri NCDA, Diane Iradukunda, yagaragaje ko ibibazo birimo amakimbirane mu muryango, guta abana, kubahohotera, ubusinzi, n’imirimo ibujijwe abana ari bimwe mu bivutsa abana amahirwe yo kurererwa mu muryango.
Ubwo hizihizwaga umunsi wa Malayika Murinzi, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya yashimiye ba Malayika Murinzi avuga ko leta izi ko ubushobozi bafite budahagije ariko ko izakomeza kubashyigikira muri urwo rugendo rwo kurerera igihugu.
Ati “Nka Minisiteri ishinzwe umuryango, n’Ikigo gishinzwe abana turabizi ko imiryango ya Malayika Murinzi idafite ibiyifasha byose gusa turabizeza ko tuzakomeza kubaba hafi, muri uru rugendo rwo kurerera igihugu.”
Yavuze kandi ko kubashimira ari intambwe yo kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango.
Ati “Ntabwo muri ababyeyi gusa, ahubwo muri abajyanama, intangarugero ku bana murera n’aho mutuye, muri isoko y’umutuzo n’urukundo by’abana.”
Muri rusange ba Malayika Murinzi bakiriye abana bakabarera neza bashimiwe bahabwa icyemezo cy’ishimwe ndetse babiri muri buri Karere bahabwa Inka bose hamwe bagera kuri 60 mu Turere twose.
Muhanga yizihirijwemo uwo munsi ku rwego rw’igihugu, ifite ba Malayika Murinzi 26 barimo 16 bamaze kwiyandikishaho abo barera mu rwego rw’amategeko.

Ijamboryumwana.rw