Ibyihariye kuri gahunda yiswe ‘Garuka Ushime’ imaze gushinga imizi muri Kabuga TSS

Abize mu Kigo cy’amashuri cya Fr. Ramon Kabuga TSS giherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, biyemeje kujya basura barumuna babo bakihiga muri gahunda bise ‘Garuka ushime’ bagakora ibikorwa bitandukanye birimo no kwishyurira barumuna babo amafaranga y’ishuri. Mu 2022 nibwo gahunda ya ‘Garuka ushime’ yatangiye muri Fr Ramon Kabuga TSS, ubwo abaharangirije guhera […]

Continue Reading

Ruhango: Hatangijwe amarushanwa yo gukangura ubwonko bw’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa yo gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero. Ibyo bikinisho birimo imipira yo gukina, imidoka zikoze mu buryo butandukanye, ibipupe, ibishushanyo n’ibindi abana bakunze gukinisha ariko bikoze mu bikoresho buri muntu yakwibonera aho atuye. Umurezi  mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette […]

Continue Reading

Abana b’i Rusizi bashimye intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bwabo

Abana bo mu karere ka Rusizi bashimira Guverinoma y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, bakavuga ko n’ubwo ari bato bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyonnyi bibangamira uburenganzira bw’umwana. Babigarutseho ku wa 22 Kamena 2024, ubwo mu karere ka Rusizi bizihizaga umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika ubusanzwe wizihizwa tariki 16 Kamena. Ni ibirori byitabiriwe […]

Continue Reading

Nyaruguru: Abize ayisumbuye bafashwa n’Akarere bimwe amahirwe yo kujya muri Kaminuza

Abanyeshuri bize imyaka itatu isoza amashuri yisumbuye bishyurirwa n’Akarere kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo bari mu gihirahiro nyuma yo kujya gufata impamyabumenyi (diplome) zabo ku mashuri bizeho bakazibima kubera ko Akarere katishyuye umwaka wa nyuma, bikababuza amahirwe yo gusaba kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu rwego rwo guharanira ko buri mwana yiga, abakomoka mu miryango […]

Continue Reading

Amashuri yose yategetswe kumanika amategeko 10 y’Imana

Ubuyobozi bwa Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko buri cyumba cy’ishuri mu bigo byose, uhereye mu mashuri abanza kugeza kuri Kaminuza kimanikwamo icyapa cyanditseho amategeko 10 y’Imana. Guverineri w’iyi Leta, Jeffy Landry, yashyize umukono ku mwanzuro w’iri tegeko kuri uyu wa 19 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe na BBC. Guverineri Landry […]

Continue Reading

Abana batawe n’abasirikare b’u Bwongereza baratakamba

Bamwe mu basirikare b’Abongereza bahoze mu mutwe w’ingabo witwa BATUK (British Army Training Unit Kenya) utanga imyitozo yo kurwanya iterabwoba, bashinjwa n’abagore bo muri Kenya kubatera inda, bagata abana babo. Aba basirikare bafite icyicaro mu karere ka Nanyuki bamaze imyaka myinshi baregwa n’Abanya-Kenya, aho basaba guverinoma ya Kenya n’iy’u Bwongereza kubakurikirana kugira ngo baryozwe ibyaha […]

Continue Reading

Yapfuye avuze aho azashyingurwa anasaba kudasesagura mu kumuherekeza, Ibiyahariye kuri Dr. Jahn witaga ku bana

Ku wa 12 Kamena 2024, nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Umuganga w’Umudage w’Inzobere mu Kuvura abana indwara zisaba kubaga, Dr Alfred Paul Jahn wamenyekanye mu bikorwa byo kwita kubana n’abatishoboye, yitabye Imana. Ni inkuru yababaje abo mu rwego rw’ubuzima cyane cyane abavura abana. By’umwihariko yari inkuru mbi cyane ku baturage batuye mu Kagali ka Rwesero […]

Continue Reading

Musanze: Umusore arakekwaho gusambanyiriza umwana mu bwiherero bwa Kiliziya

Umusore w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, akekwaho gusambanyiriza umukobwa w’imyaka 15 mu bwiherero bwa Cathedral ya Ruhengeri. Abakirisitu bari baje muri Misa ya mbere kuri Cathedral ya Ruhengeri, bavuga ko mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki […]

Continue Reading

Perezida Kagame yahuye n’abana b’amarerero ya PSG na FC Bayern Münich

Umunsi wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024 wasigaye mu mateka y’abakunzi b’umupira w’amaguru, batashye Stade Amahoro ivuguruye, Perezida Kagame agahura n’abana b’amarerero ya Paris Saint Germain na FC Bayern Münich bari bagiye gukina umukino wo kuganura iyi stade. Perezida Kagame yari yabanje kugirana ikiganiro n’abajyanama b’ubuzima barenga 8000 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse […]

Continue Reading

#Imyaka7: Hongewe amarerero abagore batwite bitabwaho byihariye, ahakubiswe umwotso mu kwita ku mikurire y’umwana

Imyaka irindwi ishize igaragaza impinduka zikomeye muri gahunda zo kwita ku mikurire y’umwana kuva asamwe kugeza agize imyaka itanu. Muri rusange impinduka z’ibyo u Rwanda rwagezeho muri iyo myaka, zigaragarira mu byiciro bine birimo; Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza n’Ubutabera. Icyiciro cy’imibereho myiza kibarizwamo, uburezi, ubuzima, kurengera abatishoboye no kurwanya ubukene, nicyo dusangamo imbonezamikurire […]

Continue Reading