Kigali: Imodoka ya St. Nicolas yakoze impanuka abanyeshuri barakomereka

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’incuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, benshi barakomereka. Hari amakuru avuga ko abagera kuri 11 bakiriwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK cyakora Polisi y’igihiugu yatangaje ko abakomeretse ari barindwi. Impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki […]

Continue Reading

Muhanga: Imodoka yari itwaye Abanyeshuri bagiye mu marushanwa yakoze impanuka  

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St. Sylvain riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bari bagiye mu marushanwa y’imikino ihuza ibigo, bakoze impanuka, imodoka barimo irenga umuhanda. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Umuseke ko Imodoka yageze mu nzira igakora impanuka hagakomereka 15. Kayitare avuga ko abagera kuri 13 […]

Continue Reading

Hari ibyo abana babaza abakuru kuri Jenoside bikabagora kubasubiza

Ubwo mu Mirenge wa Simbi na Maraba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragajwe bimwe mu bibazo abana bakunze kubaza ababyeyi, rimwe na rimwe kubasubiza bikabagora. Umuhango wo #Kwibuka30 muri iyo mirenge wabaye tariki 18 Mata 2024. Mu bibazo byagaragajwe byibazwa n’abana ndetse n’urubyiruko kugeza ku myaka 30, […]

Continue Reading

Nyamasheke: Uruhinja rw’ukwezi rwapfuye harakekwa nyina n’umusambane we

Amakuru aturuka mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke ni urupfu rw’uruhinja rw’ukwezi, bikavugwa ko rushobora kuba rwaturutse kuri nyina n’umusambane bari kumwe. Uwamahoro Jeanne w’imyaka 22, wasangiraga inzoga mu kabari ko muri santere y’ubucuruzi ya Kabuga mu Murenge wa Kirimbi n’umugabo basanzwe bacuditse witwa Ishimwe Justin w’imyaka 35, batahanye saa sita […]

Continue Reading

Muhanga: Polisi y’u Rwanda yavuze ku mwana wagaragaye yambaye umwambaro wayo ku ishuri

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ifoto y’umwana wo mu Karere ka Muhanga yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza ari ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi y’u Rwanda, itangaza ko iyo uwo mwana yari yambaye ari iyambarwaga mu myaka yatambutse. Mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, hatangiye gucicikana inkuru yatangaje benshi y’umwana […]

Continue Reading

Urukiko rwanzuye ko umwalimu ukekwaho gusambanya abana babiri afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwanzuye ko umwalimu wari usanzwe yigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, akurikiranwa afunzwe by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho n’ubutabera birimo icyo gusambanya abana babiri umwe w’imyaka 15 n’uwa 17 y’amavuko. Ibyo byaha yabikoze mu ntangiro za Mata ubwo bivugwa ko yahuraga n’abo bana basanzwe bacuruza ibiraha, akababwira ko […]

Continue Reading

Ngororero: Umugabo bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatwikiye umwana mu nzu

Umugabo w’Imyaka 35 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arakekwaho kwica umwana we amutwikiye mu nzu. Umwana we yitwaga Iremukwishaka Viateur akaba yari afite imyaka Ibiri. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko bwatabajwe bugasanga Se w’uwo mwana ajunjamye nyuma yo gukora ayo mahano bagakeka […]

Continue Reading