Gatsibo: RIB yafunze umugore wahoraga mu bitaro akingiza igipupe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Nibwo mu Kigo Nderabuzima cya Kabarore hatangiye kumvikana inkuru y’umugore wari umaze igihe kinini ahetse igipupe abeshya ko aba yaje gukingiza umwana kandi aba yaje kwiba abaje mu bitaro. Umwe mu bamuvumbuye yabwiye BTN, dukesha iyi nkuru, ko kugirango bamumenye ari uko  inshuro nyinshi […]

Continue Reading

Muhanga: Abarimu babiri barakekwa gusambanya Umunyeshuri

Abarimu babiri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda riherereye mu Karere ka Muhanga, bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwe mu banyeshuri bigisha. Umwe muri abo barezi bigisha muri ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu, yasabye mugenzi we kumutiza icyumba cy’inzu ye kugira ngo ahasambanyirize uwo munyeshuri w’umukobwa wiga mu cyiciro rusange nkuko Ikinyamakuru Umuseke cyabyanditse. Amakuru […]

Continue Reading

Mu Rwanda havutse impanga zisaga 8900 mu 2023

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR ikubiyemo amakuru ajyanye n’abapfa, abavuka, abashyingiwe n’andi makuru atandukanye ajyanye n’ubuzima bw’igihugu, igaragaza ko mu 2023 mu Rwanda havutse impanga zigera ku 8901 bingana na 2,7% y’imbyaro zose zavutse muri uwo mwaka. Aha nituvuga impanga ntutekereze abavuka ari babiri gusa, ahubwo haba harimo batatu. Iki kigo kandi kigaragaza ko ababyeyi bari […]

Continue Reading

Umudepite wo muri Tanzania yasabye ko abasambanya abana bajya bashahurwa

Mwantum Dau Haji uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yasabye ko hashyirwaho itegeko rigena ko abagabo basambanya abana n’abafite ubumuga bajya bakatwa imyanya ndangagitsina bizwi nko gushahurwa mu Kinyarwanda. Ni ingingo uyu mugore yagarutseho mu mpera z’iki Cyumweru ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania, baganiraga ku ngengo y’imari igomba guhabwa Minisiteri ifite […]

Continue Reading

Abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahembwe

Isomero rusange rya Kigali ryahaye ibihembo abanyeshuri 36 barimo icyenda bafite ubumuga butandukanye bahize abandi mu marushanwa yo kwandika biga mu byiciro bitandakanye by’amashuri. Amarushanwa yo kwandika yabaye mu byiciro binyuranye guhera mu mashuri icyiciro kibanza cy’amashuri abanza, icyiciro kisumbuye, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’icyiciro kisumbuye cyayo. Abanyeshuri bahize abandi bahembwe ibikoresho birimo mudasobwa […]

Continue Reading

Hatangijwe irushanwa rizahuriza hamwe abana barenga 4000 baconga ruhago

Umuryango mugari w’abahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda watangije irushanwa rihuza amarerero yo mu gihugu ryitezwemo kuzahuriza hamwe abana batarengeje imyaka 17 basaga 4000 baconga ruhago. Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pelé Stadium. Cyitabiriwe n’abanyabigwi batandukanye bahuriye mu Muryango w’abahoze bakinira Ikipe […]

Continue Reading

Nyarugenge: Yayabangiye ingata nyuma yo gukekwaho kujyana umwana muri ’Lodge’

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yazanye umukobwa bagiye kwiha akabyizi, ariko uwo mukobwa bari kumwe agakekwaho kuba munsi y’imyaka 18 y’amavuko ndetse akabura ibyangombwa byerekana imyaka ye. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Gicurasi ahitwa Cosmos i Nyamirambo. Amakuru avuga ko uyu mugabo yasohokanye n’uwo mwana […]

Continue Reading

Abana barenga 70 bazitabira umwiherero FERWABA yateguye muri Amerika

Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryateguye umwiherero wo gushaka impano z’abana batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ku ikubitiro uzitabirwa n’abarenga 70. Uyu mwiherero uteganyijwe tariki 9-10 Kamena 2024 i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzitabirwa n’abana barenga 70 bari hagati y’imyaka 12 na 19. Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball […]

Continue Reading

Uko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bubiligi bwagabanyije impfu z’abana bapfa bavuka

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB) byagaragaje ko umubare w’impfu z’abana bapfa bavuka wagabanyutse, nyuma yo guhindura uburyo bwakoreshwaga, hakanagurwa ibyuma bigezweho mu kwita ku mpinja zivuka zitagejeje igihe. Ubusanzwe, umwana uvutse atagejeje igihe yitabwaho byihariye kugira ngo bise nk’aho akiri mu nda kuko umubiri we uba utaragira ubudahangarwa buhagije. Mu by’ingenzi aba akeneye haba harimo […]

Continue Reading

Kirehe: Ibigo by’amashuri bidafite amazi n’umuriro byahawe icyizere

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Kirehe 39 bidafite umuriro w’amashanyarazi n’ibindi 58 bidafite amazi byijejwe ko icyo kibazo kiri kuvugutirwa umuti kuburyo mu gihe cya vuba kizaba cyakemutse. Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024 ubwo hatangizwaga umwiherero w’iminsi ibiri wahurije hamwe abafite aho bahuriye n’uburezi bo […]

Continue Reading