NRS yasubije abibaza impamvu inzego z’umutekano zijya gukura abana mu muhanda

Amakuru Ubuzima

Ikigo cy’igihugu cy’igiroramuco (NRS), cyasobanuye ko inzego z’umutekano zijya mu bikorwa byo gukura abana mu muhanda kuko abagombye kubikora baba batujuje inshingano, kandi ko hari abana usanga baramaze gutora imico mibi kuburyo izo nzego zikenerwa.

Mu minsi ishize, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO w’umusigire, Murwanashyaka Evariste avuga ko bitumvikana uburyo gukura abana mu muhanda bikorwa n’inzego z’umutekano kandi zikabikora nk’izihiga abagizi ba nabi.

Yabivugiye mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri televiziyo y’Igihugu, agira ati “Ntabwo umwana ufite ibibazo ukwiye kumuhiga nk’uri guhiga igisambo. Tubona inzego zikwiye kuva muri gahunda yo kuvana abana mu muhanda ahubwo hakazamo abantu basobanukiwe iby’uburenganzira bw’umwana. Kuko akenshi tubona aba DASSO, Abanyerondo n’abandi iyo baje kuvana abana mu muhanda no kumufasha ngo ajye na Gitagata, ni ukuza bafata nk’abaje gufata igisambo.”

Hari hashize igihe gito kandi uwo muyobozi avugiye kuri BTN ko gufata abana nk’ibibazo kurusha kubafata nk’abafite ibibazo bidashobora gutanga igisubizo ku kibazo cy’abana bo mu muhanda. Aha naho akaba yaranengaga uburyo kubakura mu muhanda bikorwamo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igiroramuco, Mufulukye Fred yavuze ko inzego z’umutekano zijya muri icyo kibazo kuko abagombye gufasha abo bana baba babyirengagije.

Ati “Ziriya nzego z’umutekano ziza muri kiriya kibazo kubera ko izindi ziba zitashoboye gukora inshingano zazo. Buriya ntabwo polisi yakabaye ijya gufata uriya mwana, ariko iyo abashinzwe kuba babikora batabikoze polisi iraza ikavuga iti uriya mwana reka murengere.”

Mufulukye atanga urugero rwo mu masoko na centre z’ubucuruzi, aho abacuruzi bose bafite ubwo butumwa bwo kudashyigikira ko abana baba mu muhanda. Nyamara ngo ntibabikora ahubwo ugasanga bamwe banabakoresha babatuma ibicuruzwa.

Ati “Icyo Evariste avuga rwose nicyo ariko iyo noneho twebwe dukwiriye kuba tubikora tutabikoze, uwo mwana uramureka? Niyo mpamvu rero hazamo n’izindi nzego kugira ngo zo zirengere uriya mwana ariko n’ikindi hariho abana bamwe batinda ku muhanda bakahigira n’ingeso mbi harimo n’ubujura harimo gushikuza za telefoni urumva rero nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage ntabwo ibyo babirebera rugomba kubyinjiramo.”

Kuri CLADHO ngo hakwiye kujyaho itsinda rigizwe n’ingeri zitandukanye ariko zahuguriwe kwita ku bana ndetse ahantu bizwi ko ari abana benshi bo mu muhanda nka Nyabugogo hagashyirwa ibiro bishinzwe kubakira.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Munyemana Gilbert, avuga ko hari uburyo bwo gukura abana mu muhanda bwo kubiyegereza buhoroburo gusa nawe akavuga ko hari igihe inzego z’umutekano zikenerwa.

Ati “Hari abana baba barageze ku rwego, akata n’abantu akoresheje inzembe cyangwa se bamwe bajya mu bisimu kure, hari igihe usanga kumubwira ngo aze bitashoboka bigasaba izindi mbaraga. […] nibyo ntabwo umwana akwiye kuvayo muri ubwo buryo ariko iyo byageze ku rwego uwo mwana yateza umutekano muke nibwo ubwo buryo bugomba gukora.”

Imibare ya NRS yerekana ko mu bana bari mu bigo by’igororamuco 87% bafite ababyeyi babana mu makimbirane, kikaba ari imwe mu mpamvu zitiza umulindi ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *