Gasabo: RIB yafunze umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bakamujugunya mu bwiherero

Amakuru Ubuzima

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze umugabo n’umugore we bo mu Kagari ka Kibenga, mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo nyuma bagasibanganya ibimenyetso.

Inkuru ya BTN ivuga ko umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n’umugore we biturutse ku makimbirane yo mu muryango, noneho kubera umujinya umugore ajugunyira umugabo umwana wabo w’amezi abiri undi ntiyabyitaho, birangira yikubise hasi ahita yitaba Imana.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuze ko ayo makuru yamenyekanye ubwo umugore yazaga mu itsinda babitsamo amafaranga adafite umwana yari aherutse kubyara mu mezi abiri ashize bituma abamuzi bagira urujijo aribwo bahise bamubaza aho yamusize nawe abasubiza ko umwana we yapfuye kandi yashyinguwe.

Bakomeza bavuga ko bahise bamufata bamubaza aho ari maze abasubiza ko umwana we yariwe n’igisimba agapfa, bibanga munda bamushyikiriza ubuyobozi aribwo uyu mugore ukekwaho kwica umwana we yahise yemera ko yamwishe akamujugunya mu bwiherero bwa sitade ya Rutunga.

Umwe ati ” Yaje mu itsinda adafite umwana we tumubajije atubwira ko yapfuye bidutera urujijo dukomeza kumubaza twanamushyikirije ubuyobozi nyuma arabyemera”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga, Jean Baptiste Dusengimana, yavuze ko byamenyekanye ari uko umugore aje mu itsinda bamubaza aho umwana we ari agasubiza ko yariwe n’igisimba.

Agira ati ” Nibyo koko amakuru niyo, twayamenye ubwo abaturage batangaga amakuru avuga ko hari umugore ukekwaho kwica umwana we waje mu itsinda bamubaza akavuga ko umwana yariwe n’igisimba”.

Gitifu Dusengimana usaba buri wese kwirinda amakimbirane ndetse n’aho agaragaye abayafite bakagana ubuyobozi kugirango bagirwe inama zabubaka, yakomeje avuga ko uwo mugore hamwe n’umugabo we bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rukorera mu Murenge wa Rutunga kugirango hamenyekane icyaba kihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.

Ubwo uyu mugore yafatwaga ubuyobozi bwahise bujya gushakisha umugabo ubyara nyakwigendera, ababonye yiruka agana ku kiyaga cya Muhazi ashaka kwiyahura ariko agafatwa bitaragerwaho.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *