Nyarugenge: Yayabangiye ingata nyuma yo gukekwaho kujyana umwana muri ’Lodge’

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yazanye umukobwa bagiye kwiha akabyizi, ariko uwo mukobwa bari kumwe agakekwaho kuba munsi y’imyaka 18 y’amavuko ndetse akabura ibyangombwa byerekana imyaka ye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Gicurasi ahitwa Cosmos i Nyamirambo. Amakuru avuga ko uyu mugabo yasohokanye n’uwo mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 na 17 amujyana mu macumbi kugira ngo bihe akabyizi.

Icyakora bamaze kugera mu cyumba, nibwo uwabakiriye yaje kubabaza ibyangombwa, uwo mugabo arabibona ariko uwo mukobwa arabibura.

Umukozi wo kuri ayo macumbi yahise agira amakenga, abasaba gusohoka ariko babanza kwanga. Nyuma yo kwanga, nibwo yababwiye ko agiye guhamagara inzego z’umutekano.

Bucyana Halidi ni umwe mu bari ahabereye iri sanganya wasobanuye neza uko byagenze.

Yagize ati “Umwana yabuze ibyangombwa abeshye uwari umaze kubaha icyumba ko yabisize mu rugo. Gusa uwabakiriye yahise agira amakenga kuko byagaragaraga ko ari umwana cyane, uwo mugabo yabwiwe hari buhamagarwe Polisi ahita agira ubwoba ubwo aba asohotse yiruka ku buryo no kuri ’reception’ bamwibajijeho cyane.”

Uwiringiyimana Christian na we yabonye ibyabaye, aho yatunguwe no kubona imyitwarire y’uyu mugabo ushobora gushaka kuryamana n’umuntu atazi n’imyaka ye, ibi bikaba bishobora kumukururira ibibazo birimo no gufungwa.

Yongeyeho ati “Nashidutse ari gusohoka yiruka ahutaza abantu, nibwo twumvise bavuga ngo ari guhunga inzego z’umutekano kubera umwana yari azanye aha muri izi Lodge.”

Yongeyeho ko n’uwo mwana w’umukobwa muri ako kanya yahise asohoka yihuta avugira kuri telefone kugira ngo hatagira inzego zihamusanga.

Umukozi ukora muri aya macumbi utarifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko yagize amakenga cyane nyuma y’uko uwo mwana amubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye mu rugo.

Ati “Bakinjira nahise mbasaba ibyangombwa basa nk’abanyirengagiza, nongeye kubibasaba umukobwa arambwira ngo araba abimpa. Nibwo nagiye kubazanira icyo kunywa ariko kuko nabonaga ko uwo mukobwa asa nk’ukiri muto, nkiza nasanze bamaze kwinjira mu cyumba mpita mbakomangira mbabwira ko niba nta byangombwa uwo mukobwa afite bahita basoka cyangwa nkahamagara Polisi.”

Akomeza avuga ko muri ako kanya uwo mugabo yahise agira ubwoba amubwira ko atari ngombwa guhamagara Polisi, ahita asohoka yihuta ageze hanze ariruka ndetse n’uwo mwana ahita agenda amukurikiye.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *