Ibitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB) byagaragaje ko umubare w’impfu z’abana bapfa bavuka wagabanyutse, nyuma yo guhindura uburyo bwakoreshwaga, hakanagurwa ibyuma bigezweho mu kwita ku mpinja zivuka zitagejeje igihe.
Ubusanzwe, umwana uvutse atagejeje igihe yitabwaho byihariye kugira ngo bise nk’aho akiri mu nda kuko umubiri we uba utaragira ubudahangarwa buhagije.
Mu by’ingenzi aba akeneye haba harimo ubushyuhe ndetse n’umwuka, gusa ibi bitangwa n’ibyuma byabugenewe bidapfa kuboneka hose.
Mu bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2021-2022, bwakorewe muri CHUB, bwagaragaje ko muri ibi Bitaro impfu zari zibasiye impinja zitararenza iminsi 21 zivutse zagabanyutse bishingiye ku bufasha bw’imashini zifasha abana bavutse batagejeje igihe, zatanzwe muri gahunda y’imyaka itanu yiswe ‘Barame Project’ y’ubufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda n’u Bubiligi, binyuze mu Kigo cy’u Bubiligi Gishinzwe Iterambere, Enabel, kuva mu 2019-2024.
Nyuma yo gutanga ibi ibikoresho bishyushya impinja no kubaka inyubako zita ku babyeyi hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri rusange, byagabanyije impfu ku buryo bugaragara, aho nko muri CHUB imibare y’abana bapfa bavuka mbere ya 2021-2022 zari hagati ya 20 na 24%, gusa nyuma yaho byaje kugabanyuka bigera munsi ya 8%.
Muri ubu bufatanye kandi hubatswe inyubako zita ku babyeyi ndetse n’ibikoresho bitandukanye bifasha abana mu gihe bavutse hirindwa ko batakaza ubuzima.
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CHUB, Dr Mukamana Felicite, yavuze ko imibare y’abana bapfa yagabanyutse bigizwemo uruhare n’ibikoresho byongerera umwuka abana bahawe.
Ati “Hari impfu nyinshi z’abana, biza kugaragara ko nta buryo bwiza bwo guhumeka abana bari bafite. Twahawe imashini zifasha abana guhumeka zitwa ‘CPAP’, tubona birahindutse, hanyuma dukora ubushakashatsi kuri izo mashini. Imashini zigezweho tuzigereranya n’izari zisanzwe dusanga izigezweho zifasha abana guhumeka neza kuruta izari zisanzwe.”
Ibi kandi byashimangiwe na Mukundwa Yvette, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abaforomo n’ababyaza ku Bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, wavuze ko ibi Bitaro byagiraga abana bapfa bavuka benshi ariko nyuma yo kuzibona[imashini] bakagabanuka.
Ati “Twari dufite impfu z’abana ziri hejuru. Kuva mu myaka 5 ishize abana babaga bakiriwe, 15.9% byabo barapfaga ariko uyu munsi turi ku 9.4%, urumva ko byagabanutse cyane mu gihe cy’imyaka mike ishize.”
Muri rusange, ibikorwa bibungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana byakozwe mu turere turindwi, umushinga Barame wakoreragamo ni 115, birimo imbangukiragutabara 41 zahawe ibigo by’ubuvuzi, inzu ababyeyi babyariramo 34, ibyumba bifasha abavutse batagejeje igihe, ahatangirwa ubufasha ku bahohotewe, kuvugurura ibigo nderabuzima no kubyongerera ubushobozi bwa serivisi bitanga, n’ibindi.
Nibura miliyari zisaga 25 Frw ni zo zashowe muri ibyo bikorwa bitandukanye byo kuzamura ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, ndetse no kurengera abangavu mu turere turindwi ari two Gisagara, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Gakenke, Rulindo na Nyarugenge.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ugaragaza ko ubuzima bw’umwana ndetse n’umubyeyi we buba buri mu kaga gakomeye iyo umwana avutse imburagihe, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda ikora iyo bwabaga ngo ibigabanye.
Inkuru dukesha IGIHE.