Abana barenga 70 bazitabira umwiherero FERWABA yateguye muri Amerika

Amakuru Imyidagaduro

Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryateguye umwiherero wo gushaka impano z’abana batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ku ikubitiro uzitabirwa n’abarenga 70.

Uyu mwiherero uteganyijwe tariki 9-10 Kamena 2024 i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzitabirwa n’abana barenga 70 bari hagati y’imyaka 12 na 19.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero ugamije gushaka impano z’abana bazajya bifashishwa mu makipe y’igihugu.

Yagize ati “Intego y’uyu mwiherero ni ukureba abana b’abanyarwanda baba hanze bazi gukina kugira ngo tumenye amakuru yabo banjye baza gukinira ikipe z’igihugu.”

Iki gikorwa cyateguwe nyuma y’aho iri shyirahamwe ryitabiriye Rwanda Day yabaye hagati ya tariki 2 na 3 Gashyantare 2024 n’ubundi yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Washington DC.

Muri uyu munsi wahariwe abanyarwanda batuye hanze y’igihugu, FERWABA yahuye n’ababyeyi bafite abana bakina Basketball mu rwego rwo gutangira kubiyegereza no kumenya amakuru yabo muri rusange.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *