Hari icyiciro uzasanga ishuri ririmo abahungu gusa, Ibyo abanyeshuri baganiriye ku gushyingira ab’imyaka 18

Amakuru Ijwi ry' Abana

Hashize iminsi impaka zibaye urudaca ku mushinga w’itegeko ryo kwemerera abantu bafite imyaka 18 y’amavuko gushyingirwa.

Ni nyuma yuko ku itariki ya 18 Werurwe 2024 Inteko Nshingamategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo iyo ngingo.

Ni itegeko ryarahuje itegeko rigenga abantu n’umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Iyi nkuru ikimenyekana, ibyiciro binyuranye by’abantu babiganiriyeho; binyuze mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, n’ahandi hahurira abantu benshi wasangaga ariyo nkuru.

Ubwo Komisiyo ishinzwe umutungo n’ingengo y’imari by’igihugu mu nteko ishingamategeko yakiraga ibitekerezo bya Sosiyete Sivile ku ngengo y’imari y’umwaka utaha, umwana wabyitabiriya ahagarariye abandi yabajije ibibazo atanga n’ibitekerezo bitandukanye ahanini byibanda ku byo abana bifuza byakwibandwaho mu igenamigambi ry’igihugu.

Uyu mwana witwa Shyaka Jean Baptiste, mu byo yagarutseho harimo icyerekeye ingingo yo kwemerera abana b’imyaka 18 gushyingirwa avuga ko aya makuru akibageraho na bo bayakozeho ikiganiro mpaka.

Ni ikiganiro yavuze ko cyarangiye impungenge zibaye nyinshi. Kuri bo bishobora kuzongera imibare y’abata ishuri (drop out).

Yagize ati “Hari ibintu tubona twe nk’abana tugasanga byo noneho birakabije kuburyo noneho mu minsi iri imbere tuzasanga guta ishuri aricyo kintu gisigayeho gusa. Ni ukuvuga ngo ubu ngubu umwana w’imyaka 14, 15 wiga mu mwaka wa Gatatu azajya atangira gutekereza guteretana n’umuhungu w’imyaka makumyabiri na…, w’imyaka 30 kuburyo 18 izagera ashaka.

Uyu mwana se uri muri iki kigero cyo guteretana n’umuntu ufite amafaranga aziga? Ese nageza iyo myaka ko azaba ataranasoza amashuri yisumbuye azaba ari mu ishuri? Oya.

Ni hahandi uzasanga ishuri twisanga turi abahungu gusa ariko bashiki bacu abenshi baravuye mu mashuri babonye abagabo babone ubuzima bwiza, babyaye. Sinzi uko bizagenda ariko mu minsi iri imbere turabona guta ishuri guteye inkeke.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya Valentine yasobanuriye abadepite ko mu gihe hari impamvu zumvikana, umuntu wujuje imyaka 18 y’ubukure ushaka gushyingirwa, azajya abyemererwa nyuma yo kubisaba Umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere akamuha uburenganzira bwo gushyingirwa.

Imibare y’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 20 rwagaragaje ko rwashinze ingo ariko batasezeranye imbere y’amategeko rungana na 4,7%.

Hari abasanga guha uburenganzira bwo gushyingirwa abantu bafite imyaka iri hagati 18 na 20 byakemura ibibazo by’ababana batarasezeranye mu mategeko kubera ikibazo cy’imyaka.

Ubusanzwe Itegeko rigenga umuryango riteganya ko umuntu ushyingirwa imbere y’amategeko aba yujuje imyaka 21 y’amavuko, ariko umushinga uri kwigwaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda uramutse utowe, umuntu ufite imyaka 18 azaba ashobora gushyingirwa bitewe n’impamvu yagaragarije ubuyobozi bw’akarere.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *