Musanze: Abikorera bahagurukiye ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bato

Amakuru Ubuzima

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Musanze bwatangaje ko bwahagurukiye ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira cyakomeje kuba amayobera muri ako Karere kazwiho kugira ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bihagije.

Uhagarariye PSF muri ako Karere, Habiyambere Jean, yabigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe kurandura igwingira mu bana bato mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2024, avuga ko ari ubutumwa baherutse guhabwa n’umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Iki ni igikorwa abikorera biyemeje ariko ni ubutumwa twahawe na Perezida Paul Kagame atubwira ati ‘ni gute umwana ashobora kujya mu mirire mibi dufite ubutaka bwiza, dufite abacuruzi bacuruza bakunguka, nta kibazo dufite hano mu Karere kacu biterwa n’iki?’ twageze aho tujya mu bunyamabanga bukuru bw’Umuryango ibi bintu bisubirwamo.

Nk’abikorera twiyemeza kumenya Akarera dukoreramo Uko gahagaze mu buzima ndetse no mu bushobozi ni cyo cyatumye twishyira hamwe dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo turandure igwingira ry’abana dufite”.

Uyu muyobozi yagaragaje zimwe mu ngamba nk’abikorera bagiye bafata ku bwiyongere bw’igwingira, mu rwego rwo gufatanya na leta muri gahunda zisanzwe kuri icyo kibazo.

Yavuze ko hari ikibazo gikomeye, cy’ababyeyi bahabwaga inyunganiramirire y’abana bakazikoresha nabi cyangwa se bakazigurisha, hafatwa umwanzuro w’uko bashyiraho umubyeyi wa batisimu ukurikirana ko ibyagenewe umwana ngo ave mu mirire mibi abihabwa uko bikwiye.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCD), Ingabire Assumpta yavuze ko ubufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere buzaba intandaro yo kurandura iki kibazo cy’igwingira mu Karere ka Musanze.

Ati “Aka Karere Kari mu Turere dutanu twa mbere dufite abana benshi bagwingiye bari munsi y’imyaka 5 Kandi tukaziho kweza, gafite ibiribwa, ntacyo ababyeyi babuze cyo guhangana n’iki kibazo, ikigenderewe uyu munsi ni ukubafasha guhindura imyumvire tubigisha kugaburira abana ndetse no gutegura amafunguro babaha n’ayo bagomba kwitaho cyane”.

Akarere ka Musanze kazwiho kuba ikigega cy’ibiribwa bijya muri Kigali no mu yindi mijyi, nyamara ntikahwemye kugarukwaho kubera imirire mibi n’igwingira bikarangwamo ndetse kaza imbere mu turere dufite abana benshi bafite iki kibazo.

Mu bugenzuzi buherutse gukorwa, mu Karere ka Musanze hagaragaye abana 303 bafite ikibazo cy’imirire mibi, aho Umurenge wa Musanze n’uwa Rwaza iza imbere mu kugira umubare minini w’abana bafite icyo kibazo.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko abana 45% mu Karere ka Musanze bari munsi y’imyaka itanu bafite igwingira. 

Mukandayisenga Claudine/Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *