Abagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu bashimye gahunda yiswe “Umudugudu ku ishuri” igamije gukumira ko habaho umwana usiba cyangwa akava mu ishuri amakuru agatinda kumenyekana.
“Umudugudu ku Ishuri” ni gahunda itanga amakuru ya buri munsi ku mwana wasibye ishuri mu Mudugudu runaka bigizwemo uruhare n’abana ubwabo.
Yatangijwe n’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, (CLADHO) ifatanyije na Word Vision mu 2023 nk’uruhare rw’imiryango itari iya leta mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.
Iyi gahunda ijya gutangira, abana biga ku kigo runaka bakomoka mu Mudugudu umwe babanje guhura bitoramo ubahagarariye bise ‘Mudugudu’. Ibi byatumye barushaho kumenyana.
Mu gihe cy’akaruko ko hagati mu masomo (récréation) abana bagize Umudugudu barahura bakareba niba nta mwana wasibye ishuri bagahana n’amakuru ku mibereho y’abana mu Mudugudu wabo muri rusange.
Iyo basanze hari umwana wasibye, iyo batashye baramusura bakamenya impamvu bagatanga raporo.
Ubwo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu yakiraga ibitekerezo by’abahagarariye Sosiyete Sivile ku isesengura ryabo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, kuri uyu wa 9 Gicurasi 2024, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO, Murwanashyaka Evariste yavuze ko iyo gahunda irimo gutanga umusaruro.
Ati “Twebwe ubu hari ikintu nababwira gishya twatangije nka CLADHO kandi kiri kugenda gitanga umusaruro. Hari ikintu twatangije ku ishuri twita Umudugudu ku ishuri mu bigo binyuranye. Buri 10h00 abana bavuka mu Mudugudu umwe bariyegeranya bakareba niba nta munyeshuri wo mu Mudugudu wabo wasibye.”
Iyo basanze hari umwana wasibye bikurikiranwa uwo munsi hagatangwa raporo.
Yakomeje agira ati “Iyo basanze hari umunyeshuri wo mu Mudugudu wabo wasibye, nimugoroba bajya iwabo wa wa mwana kureba Impamvu yasibye. Umwana uhagarariye abandi akaza gukora raporo. Turi kubona rero birimo kugenda bitanga impinduka nziza. Abana ubwabo bagize uruhare mu kugarura abana bagiye mu mirimo bataye kwiga, kubera ko mudugudu yahamagaye akabura wa mwana.”
Kugeza ubu gahunda y’Umudugudu ku ishuri ikorera mu bigo by’amashuri 36 byo mu Turere 14 tw’u Rwanda. Ikorwa ku bufatanye bwa CLADHO na World Vision muri gahunda y’ijwi ryumuturage mu bimukorerwa (Citizen Voice and Action:CVA).
Muri rusange Imibare igaragaza ko abana bata ishuri barushaho kwiyongera. Mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera ku 9.5 % mu 2020/2021.
Mu ntangiro z’umwaka ushize, nyuma yuko Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu isuye ibigo by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu Turere 21 yasabye uruhare rwa buri wese mu guharanira ko abana basubira ku ishuri n’abaririmo ntibarivemo.
Mu gihe Imiryango itari iya ishyiraho gahunda zitandukanye, Leta nayo ikomeje gushyira imbaraga mu mishanga igamije ko buri mwana uri mu gihe cyo kwiga agomba kujya mu ishuri.
Muri Gashyantare 2024 Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’imiryango itandukanye yatangije umushinga ugamije gusubiza mu ishuri abana barenga ibihumbi 177 baritaye ndetse no gufasha abatararikandagiyemo bashaka kwiga, uzatwara asaga miliyari 56 Frw.


Ijamboryumwana.rw