Musanze: Ubuyobozi bwihanangirije amashuri yigenga akoresha abanyamahanga

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana Ubuzima Uncategorized

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bwihanangirije Ibigo by’amashuri byigenga bikorwamo n’abanyamahanga barangwa no gukubita abanyeshuri, busaba ibyo bigo kwibutsa abarimu babyo kugendera ku mategeko agenga uburezi mu Rwanda.

Bikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwanakweli Moussa mu ntangiro z’uku kwezi yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Ivuga ko hari raporo zitandukanye zagiye zigera ku buyobozi bw’uwo Murenge biturutse ku bugenzuzi bakoze, zivuga ko hari abarimu bakubita abanyeshuri cyane cyane mu mashuri yigenga akorwamo n’abanyamahanga.

Igira iti “Nakwandikiye iyi baruwa ngira ngo nkusabe kwibutsa abarimu ko ibihano bibabaza umubiri bitemewe.”

Nubwo nta Kigo cy’ishuri cyatunzwe agatoki ngo kivugwe mu izina ibaruwa ubwayo yumvikanisha ko imyitwarire y’abanyamahanga ku bana b’u Rwanda itanoze.

Ivuga kandi ko hari abakora nta byangombwa byemewe ndetse ntibagendere ku mategeko agenga uburezi mu Rwanda.

Hari aho igira iti “Ndagusaba kandi kumenyesha abanyamahanga mukorana ko na bo bagomba kubahiriza amategeko agenga uburezi mu Rwanda bagashaka n’ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.”

Ibigo by’amashuri yigenga akorera mu Murenge wa Cyuve akoresha abanyamahanga arimo Sonrise, Prefa, Wisdom, na Excel.

Iki cyemezo cyo mu Murenge wa Cyuve cyatangiye kuzamura impaka no gukuza ibiganiro, ku mitsindire y’abiga mu mashuri yigenga n’amashuri ya leta.

Haribazwa niba akanyafu gafasha amashuri amwe n’amwe yigenga gutsindisha cyangwa abanyamahanga bahana abana b’Abanyarwanda bihanukiriye bakoresheje inkoni bikaba aribyo byateye Umurenge gufata icyemezo cyo kwihanangiriza amashuri awubarizwamo.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo muri 2016 avuga ko kizira gukubita umwana ,kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza, gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *