Muhanga: Imodoka yari itwaye Abanyeshuri bagiye mu marushanwa yakoze impanuka  

Amakuru Uburezi

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St. Sylvain riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bari bagiye mu marushanwa y’imikino ihuza ibigo, bakoze impanuka, imodoka barimo irenga umuhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Umuseke ko Imodoka yageze mu nzira igakora impanuka hagakomereka 15.

Kayitare avuga ko abagera kuri 13 muri bo bakomeretse byoroheje, akavuga ko babiri bababaye cyane, kuko umwe yahise akuka amenyo ane undi akaba arimo kubabara mu mbavu.

Ati “Abo bose bajyanywe kwa Muganga i Kabgayi batangiye kwitabwaho kandi dufite icyizere ko boroherwa.”

Meya Kayitare avuga ko umwe mu barimu bahigisha wari kumwe n’abo banyeshuri arimo kubabara ijosi ariko nawe arimo gukurikiranwa n’Abaganga.

Yavuze ko Umuyobozi w’ishuri na Shoferi wari ubatwaye bagize amahirwe ntibakomereka.

Impanuka yabareye mu Murenge wa Rugendabari, Umurenge uhana imbibi n’uwa Kibangu.

ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *