Kigali: Imodoka ya St. Nicolas yakoze impanuka abanyeshuri barakomereka

Amakuru Ijwi ry' Abana

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’incuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, benshi barakomereka.

Hari amakuru avuga ko abagera kuri 11 bakiriwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK cyakora Polisi y’igihiugu yatangaje ko abakomeretse ari barindwi.

Impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi 2024, ubwo imodoka yarimo abana 18 na bamwe mu barimu babo yagonze inzu, igeze ahazwi nko kwa Mutwe.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka yakomerekeyemo abana barindwi.

Ati “Umushoferi yamanukaga kwa Mutwe, yisanga imodoka yamwuriranye inzu hariya hantu hamanuka. Hakomeretsemo abana barindwi ariko na bo bitari cyane, bajyanwa CHUK abandi barataha.”

SP Kayigi avuga ko aba bana bashobora kuvurwa bagakira kuko batakomeretse ku buryo bukomeye.

SP Emmanuel Kayigi, avuga ko yaba shoferi n’abandi barimo bo nta kibazo bagize.

Ati “Shoferi nta kibazo yagize n’abana bari kumwe nta kibazo bagize. Imodoka yagonze inzu, irahagarara ariko yasenye inzu, iyo niyo yayitangiriye n’ipoto y’amashanyarazi.”

SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko imodoka yari ifite ubwishingizi, gusa haza gukorwa iperereza hakarebwa niba nta burangare bwabayeho cyangwa ikindi kintu cyateye iyo mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abantu muri rusange “Gukurikirana no gusuzuma imodoka.”

Yongeye gusaba abantu batwara imodoka zitwara abanyeshuri n’abantu muri rusange kwitwararika.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *