Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwanzuye ko umwalimu wari usanzwe yigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, akurikiranwa afunzwe by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho n’ubutabera birimo icyo gusambanya abana babiri umwe w’imyaka 15 n’uwa 17 y’amavuko.
Ibyo byaha yabikoze mu ntangiro za Mata ubwo bivugwa ko yahuraga n’abo bana basanzwe bacuruza ibiraha, akababwira ko ashaka kugura ariko ko atabirira mu muhanda nk’umuntu wiyubashye ahubwo bagomba kujyana ku macumbi y’abarimu akaba ariho abirira.
Bagezeyo ngo yariye ibiraha by’agera ku 1200 Frw ntiyabishyura, arabasambanya bombi ndetse na Mugitondo ngo asiga abafungiranye arigendera.
Mu iburanisha riheruka ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yari yahakanye ibyo aregwa avuga ko atari we wabazanye ku macumbi y’Ikigo cy’ishuri ko yahabasanze kandi atigeze abaza ibyaho kuko yari yanyoye.
Ubushinjacyaha bwamusabiraga ko akurikiranwa afunzwe ariko we n’Umwunganira bagasaba ko yarekurwa kuko ari inyangamugayo, kandi afite akazi kazwi bityo ko atatoroka ubutabera.
Mu gusoma umwanzuro ku ifugwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwavuze ko uwo mwalimu akurikiranwa afunzwe by’agateganyo. Rwavuze ko rwasanze hari impamvu zikomeye zatumye rufata icyo cyemezo.
Uyu mwalimu w’imyaka 49 wari ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza yahise ajyanwa mu igororero rya Muhanga.
Itegeko ryateganyijwe ko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa naho iyo byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.
Inkuru bifitanye isano: Umwalimu Ushinjwa Gusambanya No Gufungirana Abana Mu Icumbi Ry’Ikigo Yagejejwe Imbere Y’ubutabera
Ijamboryumwana.rw