Umugabo w’Imyaka 35 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arakekwaho kwica umwana we amutwikiye mu nzu.
Umwana we yitwaga Iremukwishaka Viateur akaba yari afite imyaka Ibiri. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko bwatabajwe bugasanga Se w’uwo mwana ajunjamye nyuma yo gukora ayo mahano bagakeka ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Gitifu w’Umurenge wa Muhororo, Barekayo Jean Marie Vianney avuga ko Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mwana nkuko Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyabyanditse.
Ati “Se w’umwana nawe yajyanywe kwa Muganga gusuzumwa kuko asa n’umuntu ufite uburwayi.”
Barekayo avuga ko gutwikira umwana mu nzu byabaye Nyina umubyara adahari kuko yari yazindutse asigira umugabo uyu mwana.
Avuga ko bategereje ibiva mu iperereza rya RIB ndetse n’ibipimo abaganga baza kugaragaza.
Umurambo wa Iremukwishaka Viateur wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzumwa, mu gihe Se yatangiye gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bamenye niba koko gutwikira Umwana we mu nzu byatewe n’uburwayi afite.
Ijamboryumwana.rw