U Rwanda rwiyongereye mu bihugu bimaze guhagarika umuti w’inkorora wahabwaga abana

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bitandukanye bya Afurika byamaze guhagarika ikoreshwa ry’umuti wa Benylin Paediatric Syrup wari usanzwe uhabwa abana barwaye inkorora. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana n’umuriro. Uyu muti waherukaga guhagarikwa […]

Continue Reading

Uganda: Umugabo wafatanwe abana 30 yakatiwe gufungwa imyaka 16

Urugereko rw’urukiko rukuru rwa Uganda ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwakatiye umugabo witwa Muhammad Walusansa Muzaaya igifungo cy’imyaka 16 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza abana. Muzaaya yatawe muri yombi mu 2013, ubwo ubuyobozi bwamenyeshwaga ko mu rugo rwe ruherereye ku kirwa cya Buvuma hari abana 39 bagaragara mu masambu ye bamuhingira ariko ntibajye ku ishuri. Iperereza […]

Continue Reading

Ngororero: Abarimo umwalimu bafungiwe kwica umubyeyi bamuhoye indezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batandatu barimo umwarimu n’uwari warabyaranye n’umukobwa wasabaga indezo ari na we wishwe. RIB ivuga ko aba bantu bose bafunzwe tariki ya 27 Werurwe 2024, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha mu kwica uwitwa Nyirakanani Claudine w’imyaka 42. Muri aba bafunzwe harimo n’umugabo wari warabyaranye na nyakwigendera. Ibi ngo byabereye mu […]

Continue Reading

Pologne: Impaka ni zose ku mushinga w’itegeko ryemerera abakobwa gukuramo inda

Abadepite bo muri Pologne batangiye impaka ku itegeko rigamije kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ku bushake nkuko bari babisezeranyijwe na Minisitiri w’Intebe Donald Tusk Mu 2021 nibwo Pologne yashyizeho itegeko ribuza abagore n’abakobwa gukuramo inda bigizwemo uruhare n’ishyaka ryari ku butegetsi. Donald Tusk ubwo yazaga ku butegetsi, yijeje ko azashyira imbaraga mu guharanira ko abashaka […]

Continue Reading

Nigeria: Umuti wahabwaga abana barwaye inkorora wakuwe ku isoko

Ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti, Nafdac, cyaciye umuti wa Benylin Paediatric uhabwa abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’ibiri na 15 barwaye inkorora. Iki kigo cyatangaje ko ubugenzuzi bwakorewe muri laboratwari, bwagaragaje ko uyu muti wagombaga gusaza muri uku kwezi kwa Mata 2024 wangiza. Ubu bugenzuzi bwakozwe nyuma y’aho muri Cameroun […]

Continue Reading

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kujya yigishwa guhera mu mashuri y’incuke

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanze, REB, bwatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y’amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y’incuke n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza kuzamura. Mu mugambi mugari wo gutegura Jenoside, uburezi bwabaye imwe mu nzira zifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango mu Banyarwanda. Nyuma ya […]

Continue Reading

#Kwibuka30: Inkuru y’abana n’ababyeyi babaye mu Isi itarigeze iturwamo n’ikindi kiremwa muntu

Jenoside nicyo kibi kiruta ibindi Gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Raporo idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku Rwanda yo mu 1996, yerekana ko abagore bari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 250 bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside. Abo barimo abandujwe Virusi itera Sida n’izindi ndwara […]

Continue Reading

Hamuritswe igitabo gishingiye ku buhamya bwanditswe n’abari abana mu gihe cya Jenoside

Umushakashatsi ku mateka, Dr Helene Dumas wo mu Bufaransa yamuritse igitabo yise ‘Sans Ciel Ni Terre’ bivuga “nta Juru nta n’isi” gishingiye ku buhamya bwanditswe n’abari abana b’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Impuguke mu kwandika ibitabo kuri Jenoside bahamya ko ubu buhamya butanga amakuru yose akenewe ku […]

Continue Reading

#Kwibuka30: Ubuhamya bw’uwari umwana w’imyaka 11 agahungira ku mubyeyi we wa Batisimu

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Ayinkamiye Marie Louise yari afite imyaka 11. Yavukiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange mu yahoze ari Komine Kivumu, Perefegitura ya Kibuye. Kuri ubu ni mubyeyi ufite umugabo n’abana batanu. Mu buhamya bwe yavuze ko mu buto bwe iwabo nta mutekano bigeze bagira kuko bari Abatutsi. Mu […]

Continue Reading

Abanyeshuri bahagurukira i Kigali bibukijwe ko Stade izajya ifunga saa 15h00

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyashyize ahagaragara gahunda y’ingendo zo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikirwa, cyibutsa abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abahanyura berekeza mu zindi Ntara kujya bazinduka kuko Stade ya Kigali yitiriwe Pele bahagurukiraho izajya ifunga saa 15h00. Itangazo rya NESA rivuga ko gusubira ku mashuri gutangira amasomo y’igihembwe cya Gatatu […]

Continue Reading