Mu Karere ka Gasabo mu kagari ka Ngara Umudugudu wa Birembo, umuryango ugizwe n’abantu Batatu wagwiriwe n’urukuta rw’inzu biturutse ku mvura yaguye kuri iki Cyumweru, umugore n’umwana bahita bahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Kigalitoday ko uyu muryango, wagwiriwe n’urukuta rw’inzu y’abaturanyi, umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga.
Ati “Urupfu rwatewe n’urukuta rw’igipangu cya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y’uyu muryango, umugore n’umwana bahita bapfa”.
Iyi mvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yanasenye izindi nzu hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Murama Umudugudu wa Binunga, bitewe n’imvura nyinshi yaguye, habaye ibiza bisenya inzu imwe ndetse inkuta z’inzu eshatu na zo zaguye.
Mu Murenge wa Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga, na ho haguye imvura inasenya inkuta z’inzu ebyiri ariko nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Muri Gatsata, Jali, Nduba, Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo, imvura yasenye inkuta 17 z’inzu zo guturamo, inzitiro 10, ibikoni n’ubwihererero.
Mu Murenge wa Nduba, urukuta rwasenyutse abana babiri b’impanga b’imyaka 13 barakomereka bikabije.
Mu Mirenge ya Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, yashenye inkuta eshatu z’inzu zo guturamo n’uruzitiro rumwe.
Imiryango yasenyewe n’imvura icumbikiwe n’abaturanyi babo, naho abakomeretse bajyanywe kwa muganga ngo bitabweho.
Ijamboryumwana.rw