Umwalimu w’imyaka 49 y’amavuko usanzwe yigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryo mu Karere ka Nyanza, ushinjwa gusambanya abana babiri uw’imyaka 15 n’uwa 17 ndetse akabafungirana mu icumbi ry’Ikigo, yagejejwe imbere y’ubutabera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango.
Inkuru yabanje: Nyanza: Umwarimu Arakekwaho Gusambanya Abana Bacuruza Ibiraha
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mwalimu yahuye n’abo bana babiri b’abakobwa bacuruza ibiraha, abasaba ko bajyana ku macumbi y’abarimu arinaho aba, kugira ngo abigure abiharire kuko atari kubirira mu nzira nk’umuntu w’umurezi.
Bageze ku macumbi ngo yabinjije mu nzu arafunga, atangira kurya bya biraha ageza ku bihuje na 1,200 Frw. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo birangiye yanze ko bataha ndetse yanga no kubishyura ayo mafaranga ahubwo abereka aho baryama.
Umushinjacyaha ati “Na bo ntayandi mahitamo bari bafite.”
Uwo mwalimu ngo yahise aryama hagati yabo arabasambanya bombi. Bukeye ngo yarabafungiranye arigendera, ubushinjacyaha kubavuga ko icyo gihe yari akoze icyaha cyo gufungira abantu ahantu hatemewe. Bwavuze ko hari ibimenyetso birimo ubuhamya bw’abatangabuhamya barimo umuzamu wo muri iryo shuri n’amafoto agaragaza abana bafungiranye babuze aho banyura ngo basohoke.
Ubushinjacyaha bwasabiye uwo mwalimu kuburana afunze kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho, kuba yabangamira iperereza afunguwe cyangwa akaba yatoroka.
Uwo mwalimu yemera ko abana baraye aho acumbitse ariko ko atariwe wabazanye kandi atigeze anabasambanya.
Yavuze ko yavuye mu Butansinda kuko urufunguzo yari yarusigiye umuzamu ngo akore amasuku mu nzu ye aje asangamo abo bana barikumwe n’umuzamu w’Ikigo. Ngo imvura yahise igwa ari nyinshi kandi bwije maze abereka aho baryama mu cyumba cyabo na we ajya kuryama mu cye.
Yavuze ko bukeye yagiye muri gahunda ze agasigira umuzamu urufunguzo ngo aze gufasha abana gutaha gusa ngo yaje gutungurwa atashye Nimugoroba agasanga hari inzego z’umutekano, zahise zimuta muri yombi.
Urukiko rumubajije niba yari azanzwe azi abo bana, uwo mwalimu yavuze ko umwe yajyaga amubona nubwo atazi amazina ye ariko undi atamuzi. Rumubajije niba yarabajije uko bahageze, yavuze ko yari yahembutse kuburyo nta byinshi yigeze abaza abana cyangwa umuzamu.
Me Mpayimana Jean Paul wunganira uwo mwalimu yabwiye urukiko ko umuzamu yabajijwe akavuga ko yabonye abana babiri baje kugurisha ibiraha, bityo ko atari umukiliya we wabazanye nkuko ubushinjacyaha bubivuga.
Me Mpayimana Jean Paul yavuze ko imvura nyinshi iri kugwa atari kubona uko abirukana kuko iyo bagera mu nzira bashoboraga no kwicwa maze akabiryozwa.
Yavuze ko kuba barafotowe bari mu nzu ikinze nta gishya kandi ko kuba ukwezi kugiye gushira nta raporo ya muganga bigaragaza ko umukiriya we arengana.
Yongeyeho ko kuba umwana mwe yaravuze ko umwalimu yari hagati yabo undi akavuga ko umwana umwe w’umukobwa ari we wari hagati nabyo bidasobanutse.
Yasabye ko umukiriya we yarekurwa kuko afite akazi kazwi akaba n’inyangamugayo, bityo ko atatoroka ubutabera.
Umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa Kabiri taliki 30 Mata 2024.