Sakwe sakwe! Soma!

Amakuru Imyidagaduro Udukuru tw'Abana

Mu buvanganzo Nyarwanda, habamo ubuvanganzo nyabami n’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ubuvanganzo bwo muri rubanda bugenewe rubanda, nta kiciro runaka cy’abantu bihariye bugenewe nk’ubuvanganzo nyabami.

Muri ubu buvanganzo bwo muri rubanda dusangamo n’ibisakuzo aho umwe agira ati : “Sakwe sakwe” undi ati: “Soma”. Ati: “Nagutera icyo utazi utabonye”, undi akakica agira ati: “Ubukumi bwa so na nyoko”; undi na we ati: “Cya mutimbutimbu cya mutimburandwanyi” na we akakica agira ati: “Ikirungurira” bagakomeza muri uwo mukino wo gufindura.

Uwo Kinaniye gufindura arasubiza ati “Kimpe” hanyuma uwasakuzaga akakica. Ngaho reka dusakuze!

  1. Sogokuru aryoha aboze………………………………………………………(umuneke)
  2. Abana banjye bangana bose………………………………………….……….(ifundi)
  3. Nkubise urushyi rurumira…………………………………………..(ibara ry’inka)
  4. Karakurizaga karakurutaga wa duri we?…………..(Akanyarirajisho)
  5. Nagutera icyo utazi utabonye………………….(Ubuto bwa so na nyoko)
  6. Nzapfa nzakira simbizi………………………….(akanyoni karitse ku nzira)
  7. Icwende ryanjye rimbaye kure mba ngukoreyemo.……………(Ukwezi)
  8. Mugongo mugari mpekera abana………………………..……………..(Urutara)
  9. Nyangufi arasekura uburo…………………………………(ifundi mu masaka)
  10. Akababaje umugabo kamurenza impinga…………………………(Ifaranga)
  11. Kati pararara kati pa!………………………………(ifaranga ku meza)
  12. Karuhura mukuru w’urupfu…………………………………………………..(ibitotsi)
  13. Mvuye guhamba Sogokuru aza ankurikiye………………………..(Umukeri)
  14. Hakurya mu gihuku……………………………………..(ikizu kitagira abantu)
  15. Abakobwa banjye bateze ibisage bose………………..(imisatsi y’ibigoli)
  16. zana akebo nzane akandi tujye gutara intagwira (ubwoya bw’inka)
  17. Havamo umwe twashira…………………………………………………(Amashyiga)
  18. Mwene muzindutsi wa kare nzindukana umucyo ususurutsa…(izuba)
  19. Ko undeba ndaguha ? …………………………………………………(Imyenge y’inzu)
  20. Ngeze mu rutoki abapolisi baramfata………………………………………(ibishokoro)
  21. Nciye mw’ishyamba rirahubangana………………………………..(inzara y’umusore)
  22. Nshinze umwe ndasakara…………………………………………..(icyobo, igihumyo)
  23. Nteye agapira kagera i Roma…………………………………………………(Ibaruwa)
  24. Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati?………………………………………(Icyiyoni)
  25. Ni iki cyatanze umuzungu kwicaya mw’ifoteyi?…………………………………(imbaragasa)
  26. Ruvumba rwa Rugeyo nta musore uyisakarira……………………………….(imyotsi)
  27. Inkuba ikubita ikwerekeje umugongo………………………………………(umuheto)
  28. So na Nyoko bapfaga iki ?………………………………………………..(agasogo ko mu rubibi)

Cedric Habakurama/Ijamboryumwana.rw

Share

1 thought on “Sakwe sakwe! Soma!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *