Mu Kigo cy’ishuri cya G.S Gaseke giherereye mu kagari ka Gaseke Umurenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru yuko hari ibyumba bitatu byafunzwe kubera inzoka abanyeshuri babibonyemo, gusa ubuyobozi burabihakana bukavuga ko byafunzwe kuko bishaje byashoboraga gushyira ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga.
Amakuru avuga ko ibyo byumba by’amashuri bishaje koko ariko ko intandaro yo kubifunga ari uko ku wa 25 Mata 2024, byagaragayemo inzoka ndetse na bamwe mu bariu bemeza ko bazibonye.
Umwalimu witwa Nyiranzitabakuze Appolonie yavuze ko babonye iyo nzoka mu ishuri n’imyobo myishi basukamo amazi ashyushye bukeye basanga zatoboreye ahandi. Yanavuze ko bahumuruje abana babakusanyiriza mu mu bindi byumba ngo n’ubwo byateye ubucucike .
Ati “Nibyo amashuri arafunze kubera ikibazo cy’inzoka n’imyobo yayo twabonye mu ishuri, dusukamo amazi bwacya bigatoborera ahandi. Twahuje amashuri atatu abana biga mu bucucike natwe biratubangamiye”.
Aya makuru kandi yemezwa na Sindayigaya Dominique ukora akazi ko gucunga umutekano muri iki kigo cya G.S Gaseke agira ati ”Iyo nzoka biragaragara ko ari nini n’aho inyura ni hanini twigeze guhura nayo mu rubingo ruri inyuma y’ikigo ariko ntitwari tuzi aho itaha”.
Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi w’iryo shuri , Pst. Ndayishimye Albert, yabwiye Umuseke ko ibyo byumba byafunzwe ariko bitatewe n’inzoka, ahubwo birinze impanuka byateza kuko bishaje cyane.
Ati ”Twabisabwe n’Umurenge ejo twarabifunze kubera ko bishaje byari byubakishije amatafari ya rukarakara atagira n’isima n’amabati ashaje iby’inzoka byo n’amaso yanjye ntayo nabonye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo Innocent na we yemeza ko byafunzwe kubera kurengera ubuzima bw’abanyeshuri babyigiramo.
Ati “Ayo makuru ntabwo ari ukuri nta nzoka yahagaragara hari ubutaka bukonje cyane, nyuma yo kubona ko bigira muri ibi byumba by’amashuri bishaje basabwe kwimukira mu bindi byumba bagakorerwa ubuvugizi”.
Kamali yahumurije abarerera muri icyo Kigo abizeza ko nk’ubuyobozi bari gukora ubuvugizi ngo hubakwe ibyumba bishya, abana bige bisanzuye nk’uko icyerekezo cy’uburezi bw’u Rwanda kibiteganya.
Ijamboryumwana.rw