Inyungu abanyeshuri bo muri Christ Roi bakuye mu kwitabira First Lego League

Amakuru Uburezi Uncategorized

Abanyeshuri bo muri College Christ Roi de Nyanza batangaje ko uretse kwegukana ibihembo binyuranye mu marushanwa ya First Lego League, baherutse kwitabira muri Leta Zunze Ubumwe za America, hari izindi nyungu zinyuranye bakuyemo mu byerekeye Ikoranabuhanga rya Robots [amarobo].

First Lego League ni amarushanwa aba agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare, hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n’ubwenge buremano.

Itsinda rya College Christ Roi de Nyanza ryegukanyemo ibihembo bibiri birimo icy’umushinga ryamuritse witwa ‘Virtual Reality’ ufasha abahanga mu by’ubwubatsi gukora ibishushanyo by’inyubako zihambaye mu buryo buboroheye ndetse n’icy’itsinda ryabanye neza n’abandi mu gihe bamaranye mu marushanwa.

Shema Almel wiga mu mwaka wa kane muri College Christ Roi de Nyanza, mu Ubugenge, Ubutabire na Siyansi yiga ku binyabuzima [PCB], yavuze ko iyi myitwarire myiza bayikesha Perezida Paul Kagame, wari uherutse kugaragaza ko ashyigikiye uburezi by’umwihariko iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ati “Kuba ubushize Perezida yaraje [mu marushanwa ya First Lego League yo mu gihugu] byari ibintu byiza kuko byagaragaje ko adushyigikiye kandi ahora adukangurira gushyiramo imbaraga kugira ngo duteze imbere igihugu. Amasomo tuzanye yo ni menshi kuko twahuye n’ibihugu bimaze igihe muri ibi bintu tubigiraho byinshi bizadufasha.”

Uwase Sonia wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye wari ugize iri tsinda, yavuze ko uretse ubumenyi busanzwe yanigiyeyo ibijyanye n’imibanire n’abandi.

Ati “Twigiyemo byinshi cyane. Nyuma y’aha turateganya gukora cyane ku buryo ubutaha tuzazana ibikombe byinshi cyane.”

Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB, Sengati Diane, wari waserukanye n’iri tsinda; yavuze ko mu myaka ibiri ishize aribwo hatangiye kugezwa gahunda y’amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na za robot mu mashuri, bityo abanyeshuri aho bari ubu hashimishije ariko hakiri byinshi bikenewe.

Ati “Urugendo tumazemo iminsi rwatweretse aho tugomba gushyira imbaraga. Ibyiza ni uko abana batangirana nabyo bagatangira kwiga aya masomo mu mashuri abanza, ubibahaye bakabyiga kuko baba bakiri bato bagira ubumenyi kuko barashoboye.”

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo iri shuri ryegukanye irushanwa nk’iri ku rwego rw’igihugu rihita ribona itike yo kuzahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Icyo gihe ryashyikirijwe igihembo n’Umukuru w’Igihugu, aho yanahaye mudasobwa buri munyeshuri wageze mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa yari yitabiriwe n’ibigo by’amashuri byaturutse mu bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *