Ihurizo ku bigo by’amashuri bifite ibikoni bitarimo muvero

Amakuru Uburezi

Mu bice bitandukanye by’Igihugu hari ibigo by’amashuri bimaze amezi umunani byubakiwe ibikoni ariko byabuze inkono bakunze kwita muvero kugira ngo zitekerwemo amafunguro ahabwa abanyeshuri.

Mu Karere ka Musanze ni hamwe mu hagaragara Ibigo bifite icyo kibazo aho bimwe bijya gutira ibikoni ibiryo byamara gushya abanyeshuri bakajya kubyikorera.

Mu Rwunge rw’amashuli rwa Birira ruherereye mu Murenge wa Kimo abanyeshuri barya ari uko bakoze urugendo rutari ruto, aho usanga burirana ibiryo bishyushye umusozi babivanye aho biba byatekewe.

Aganira na Radio Rwanda, umunyeshuri umwe yagize ati “Kubera ko igikoni kiba kure kandi ikigo cyacu kiba ahantu hameze nk’umusozi, iyo imvura yaguye ubwo birumvikana n’umuhanda udakoze neza abanyeshuri bagenda bakandagira mu byondo hakabaho kunyerera noneho babizamura bakaba bahura n’ibyago bakabimena.”

Umwarimu umwe yagize ati “Ikibazo giterwa no kuba tudafite izo nkono, icya mbere ni uko abana bakora urugendo bikoreye ibiryo kugira ngo babigeze ku mashuri aho barira n’ubwo atari rurerure cyane ariko ruravunye kuko ni ukuzamuka umusozi.”

Yongeyeho ko byagiye binagaragara ko bitaborohera kubahiriza amasaha kubera urugendo abanyeshuri bakora kugira ngo babone ibiryo.

Uretse kuri urwo rwunge rw’amashuri rwa Birira, ku bindi bigo by’amashuri nko ku Rwunge rw’amashuri rwa Kabushinge n’ishuri ry’imyuga rya Rwaza hagaragara imbogamizi y’amasafuria adakwiramo ibiryo by’abana n’amashyiga yenda guhirima ndetse n’aho gutekera hato hatagenewe kuba ibikoni.

Usanga ibikoni bubakiwe kubera kuburamo ibikoresho ibyinshi byarahindutse ububiko bw’ibikoresho.

Umwe mu batekera banyeshuri yagize ati “Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi kiriya gikoni gishya bakazana ibyangombwa byacyo kigakora.”

Yongeyeho ko kudatekera muri muvero bituma bakoresha amasiteri 9 y’inkwi mu gihe bagakwiye gukoresha atatu gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, we yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse bamaze kukigeza kuri Minisiteri y’Uburezi.

Ati “Hari ibigo bigera ku munani dufite mu Karere ka Musanze bifite ibikoni ariko bitarahabwa muvero ni icyizere dufite twahawe na Minisiteri y’Uburezi kuko twarayibimenyesheje.”

Minisiteri yUburezi yo ivuga ko hakenewe muvero zigera ku 1000 zigomba gusaranganywa ibikoni byubatswe ndetse zigera kuri 250 zimaze kuboneka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karake yagize ati “ Turimo turakora muvero 1000 zisaga hamaze kurangira muri gahunda mfite izigera kuri 250 igikurikiyeho ni ukureba izo 250 turaba tuzihaye ayahe mashuri.”

Yongeyeho ko mu gutanga izo muvero hazibandwa ku bigo byubakiwe ibikoni.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *