Uko ifunguro ryagize uruhare mu kugarura abana ku ishuri

Amakuru Uburezi Uncategorized

Imibare ya Guverinoma ku bijyanye no kunoza ireme ry’uburezi yerekana ko, uko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igenda ihabwa imbaraga arinako abana bagana ishuri mu burezi bw’ibanze bagenda biyongera.

Ingngo y’imari Leta y’u Rwanda ishyira muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, yavuye kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu 2017/2018, igera kuri miliyari 90 mu 2023-2024. Ni izamuka rya 15% muri icyo gihe.

Ni imibare Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutseho mu Cyumweru gishize, ubwo yagezaga ku Nteko Inshinga Amategeko ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu myaka irindwi ishize.

Yatangaje ko nkunganire Leta itanga mu kugaburira abanyeshuri bose bari mu mashuri yo mu Rwanda yaje ije gukemura ikibazo cya bamwe mu bana bigaga bashonje, abandi bagasiba ishuri kubera inzara kugeza banariretse.

Dr Ngirente yavuze ko kugira ngo ingengo y’imari yiyongere byagiye biterwa nuko abana bafatira ifunguro ku ishuri nabo bagenda biyongera.

Dr. Ngirente ati ”Ingengo y’imari yavuye kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ubu tugeze kuri miliyari 90 Frw zigenda muri gahunda yo ku gaburira abana.”

Kugeza ubu, amafaranga umubyeyi yishyura nk’uruhare rwe mu kugaburira umunyeshuri; mu mashuri abanza ni 975 Frw mu y’isumbuye ku munyeshuri wiga ataha ni 19,500 Frw, mu gihe uwiga acumbikirwa mu kigo ari 85,000 Frw ku gihembwe.

Nubwo hari impamvu zitandukanye zitanga igisobanuro ku bwiyongere bw’abana bitabira ishuri harimo kongera ibyumba by’amashuri n’umubare w’abarimu, iyo kugaburira abana iza ku isonga hashingiwe ku kuba imwe mu mpamvu ituma basiba harimo inzara no kwiga bashonje.

Kugeza ubu abiga mu mashuri abanza bariyongereye mu myaka irindwi ishize ku gipimo cya 73% naho mu mashuri y’isumbuye biyongereye ku gipimo cya 37,3% mu 2023.

Ibyumba by’amashuri byongerewe ku gipimo cya 35.5% abarimu bigisha muri icyo cyiciro bongerwa ku kigero cya 38.4%.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yangiye mu 2014 itangirira mu burezi bw’imyaka 9 na 12. Yaje kwemezwa na Guverinoma mu 2019 ihita igirwa itegeko mu mashuri yose y’Uburezi bw’Ibanze.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *