Impamvu zituma ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikomeza kuba agatereranzamba (Video)

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze kuba agatereranzamba ndetse buri munsi havugwa inkuru z’ibibazo bitandukanye bigishamikiyeho, birimo urugomo, ubujura n’ibyerekeye uburenganzira bw’umwana muri rusange.

Inkuru zimwe zigaragariza ubukana bwacyo mu kuba hari abana bajya muri ubwo buzima bakiri bato bakabukuriramo ndetse bakabubyariramo, izindi nyinshi zikavuga ku rugomo n’ubujura bikorwa n’amatsinda y’abo bana, ku buryo bafatwa n’uko bafungwa n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye inzego zitandukanye ntizihwema kumvikanisha ko hari ingamba zo gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda ariko aho kugira ngo gikemuke kirushaho kwiyongera.

Mu kiganiro aherutse kugirana na B Plus TV, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu Mpuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko Impamvu ituma iki kibazo kidakemuka ishingiye ku buryo butaribwo abantu bafatamo abana bo mu muhanda.

Ati “Aba bana bafatwa nk’ikibazo kurenza kubafata nk’abana bafite ikibazo. Aho baturutse iwabo mu tugari cyangwa mu Midugudu bigaragara ko bahavuye ari abana bananiranye. Ubwo bibaye ikibazo hahandi baturutse. Bagera n’aho baje kuba mu muhanda naho bakaba ikibazo. Nta muntu ubabonamo abana bafite ikibazo.”

Kubarebera muri iyo ndorerwamo bituma n’uburyo bwo kubakura muri ubwo buzima butagera ku ntego.

Ati “Babikora mu buryo bw’umukwabu, umuntu ufite ikibazo ntabwo wamukura mu muhanda ukoresheje umukwabu ugomba kumukuramo ukoresheje tekiniki zo gukemura ibibazo by’abana bafite ibibazo.”

Kuri CLADHO iki kibazo cyagombye gukemurwa gihereye mu Midugudu y’aho abana bakomoka ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi.

Inzego za leta n’iz’abikorera nazo zigafatanya ariko hagashyirwaho itsinda ryihariye hadashyizwe imbere inzego z’umutekano.

Murwanashyaka ati “Ujya kumva ukumva ngo umujyi wa Kigali wamanutse wagiye gukura abana mu muhanda, Akarere ka Nyarugenge kamanutse kamanukana na Dasso n’Abapolisi baje kuvana abana mu muhanda, ndetse njyewe ntanubwo nemera ko hakwiye kumanuka inzego z’umutekano, ntabwo ari ibisambo bagiye guhiga ni abana bafite ibibazo. Hakwiye gushyirwaho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana ibibazo by’abana bo mu muhanda no kubavanamo.”

“Rikaba atari itsinda ririmo inzego z’umutekano, itsinda ririmo abantu basobanukiwe iby’uburenganzira bw’umwana, ririmo abajyanama mu by’ihungaana, abaganga, itsinda ririmo abashinzwe imibereho myiza bashobora kumva ikibazo cy’umwana bakagikemura nk’umuntu ufite ikibazo kurenza kugikemura nk’umuntu uri guteza ikibazo.”

Nta barura cyangwa inyigo ya vuba yihariye yerekana imibare y’abana bari mu buzima bwo mu muhanda haba muri Kigali no mu yindi mijyi.

Gusa Inyigo yakozwe n’iyari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana mu 2012 yerekanya impamvu zituma abana bajya muri ubwo buzima. Iyo nyingo yari yakorewe ku bana 1,087 bo mu Turere 11 yerekanye ko impamvu ya mbere ari ubukene.

Bukurikirwa n’izindi zirimo gupfusha umwe cyangwa ababyeyi bombi umwana akabura kirera, kubura amafaranga n’ibikoresho by’ishuri, kujya gushaka akazi mu mijyi, kubura ubitaho, gutandukana kw’ababyeyi n’ubuharike.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *