Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko mu kunoza gahunda z’uburezi n’imyigire, Guverinoma yahisemo kujya yishyura ibyerekeye ibikorwa remezo byose bijyanye n’ikigo cy’amashuri ku buryo amafaranga umubyeyi yishyura aba agamije kugaburira umwana gusa.
Yabigarutseho kuri uyu wa 18 Mata 2024, ubwo yaganiraga n’Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi, avuga ko amafaranga y’ishuri yishyurwa mu Rwanda ari ayashyizweho na Guverinoma agenewe amafunguro gusa.
Yagize ati “Hari hariho rero ikibazo cy’uko abayobozi benshi b’amashuri bitwazaga ngo naciye amafaranga yo kubaka urupangu rw’ishuri, gusana ishuri, ngiye kubaka ibibuga, ibyo twabikuyeho. Iyo mirimo yo kubaka ibikorwa remezo ikorwa na Guverinoma kugira ngo hatagira ababyitwaza bagacunga amafaranga y’igihugu nabi n’ay’ababyeyi”
Yakomeje avuga ko amafaranga ababyeyi batanga ari ayo kunganira ifunguro ry’abana gusa kandi n’ibindi nkenerwa birimo imishahara leta iba yabikoze.
Ati “Amafaranga ababyeyi batanga ni umusanzu wo kongera ku ifunguro ry’abana bari ku ishuri kuko Leta iba yatanze igice, n’umubyeyi agatanga ikindi kugira ngo umwana arye ku ishuri ariko ibindi bijyanye no guhemba mwalimu, kubaka byose bikorwa na Leta.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangaje ko Leta yongereye amafaranga itanga afasha mu bikorwa bitandukanye by’amashuri birimo kwishyura amazi n’amashanyarazi no gusana ibyangiritse.
Ingengo y’imari yo gufasha amashuri abanza mu bikorwa bitandukanye yavuye kuri miliyari 14 Frw mu 2017/2018 agera kuri miliyari 23 mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Amafaranga yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yavuye kuri miliyari 6 Frw mu 2017/2018 agera kuri miliyari 90 Frw.
Ati “Ntabwo leta yigeze isaba ababyeyi kubaka amashuri kugira ngo babitangire amafaranga. Iyo babikoze bikorwa mu mirimo y’umuganda ariko nta mubyeyi utanga amafaranga yo kubaka amashuri, n’umuyobozi waba uca amafaranga yo kubaka amashuri, kubaka ibibuga ntabwo byemewe.”
Amafaranga y’ishuri ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza bishyura 975 Frw ku gihembwe mu gihe umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye bishyura ibihumbi 85 Frw.
Dr Ngirente yagaragaje ko aya mafaranga yashyizweho hakozwe ubushakashatsi ku byo umunyeshuri n’ikigero cye ashobora gufatamo ifunguro kandi ngo arahagije.
Hashize imyaka hafi itatu hafashwe icyemezo ko amafaranga y’ishuri yishyurwa n’umubyeyi mu mashuri abanza n’ayisumbuye azajya yemezwa na Leta aho kuba inama y’ababyeyi barerera muri iryo shuri.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abayobozi b’ibigo by’amashuri bashyiragaho amafaranga y’ishuri bishakiye bikaremerera ababyeyi.
Ijamboryumwana.rw