Ibuka yasabye abarimu gukoresha imvugo y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru Uburezi Uncategorized

Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugiraho ingaruka igasaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu byo bigisha abana.

Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko abarimu bakwiye guhugurwa no gukurikirana uko bigisha.

Ati: “Aba barimu iteka bakwiye guhorwa hafi, hakabaho amahugurwa ahoraho, hakabaho no gukurikirana uko bigisha ahagaragaye intege nke abantu bakamwunganira.”

Yasabye abarimu kwirinda kunyuranya imvugo n’igihe batari mu ishuri kuko umwana afata ingeso za mwarimu kandi ko iyo umwana yumvise umwigisha avuga ibitandukanye n’ibyo yabigishije bimutera urujijo.

Ati “Iyo umuntu yigisha atanga icyo afite ariko uwo yigisha afata icyo ufite wamuhaye ariko cyane cyane agafata icyo uri cyo. Icyo uri cyo ni za ndangagaciro ufite. Uwo mwana uri kwigisha iyo muturanye wera izihe mbuto? Ko uri kuvuga ibyanditswe neza ahandi azi ko ubivuga ute?”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette avuga ko bari gukorana na MINUBUMWE mu kunoza uko buri mwana bijyanye n’ikigero cy’imyaka ye, asobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.

Yagize ati: “Amahugurwa ahoraho by’umwihariko aho MINUBUMWE isigaye ihari, turafatanya. Haba mu kuvugurura mu buryo bwo kwigisha, gukora uburyo bworoshye, bworohera umwana wese ku kigero ariho gusobanukirwa amateka, ariko no guhugura abarimu.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanze, REB, buherutse gutangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y’amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y’incuke n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza kuzamura.

Ijamboryumwana.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *