Rwamagana: Basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bakiri bato

Amakuru Ubuzima

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye abaturage guharanira icyatuma Jenoside itongera kubaho, bakarwanya ingengabitekerezo yayo by’umwihariko mu bakiri bato.

Itariki 15 Mata 1994, ni italiki itazibagirana ku batutsi basaga ibihumbi 15 bari bahungiye kuri Komine Muhazi, ubu ni mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana.

Abari bahahungiye bari bizeye ko bararindwa n’ubuyobozi ariko bugira uruhare mu kubarimbura hitabajwe abasirikare babamishemo urufaya rw’amasasu.

Mukarugwiza Vanessa, waharokokeye avuga ko mbere y’ibyo hari n’abana bato bari baratangiye kwicwa n’inzara.

Yagize ati: “Baratubwira ngo ni tuze kuri Komini kuko twumvaga ariho turi bukirire. Ariko tuhageze, n’ubundi twahasanze abo muri Gikoro bari bamaze iminsi barahahungiye. Dusanga inzara yaratangiye kwica abana kuko bari bamaze iminsi bari mu rugendo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri aka Karere yakoranwe ubugome bw’indengakamere.

Yasabye abaturage kwirinda icyatuma yongera kugaruka binyuze mu kurwanya ingengabitekerezo yayo uho ituruka hose.

Yagize ati: “Ibi byose byerekana ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe mu Karere ka Rwamagana […] Turasaba buri wese kugira uruhare kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kuko turacyabona ibisigisigi. Ikibabaje cyane, turi kubona ingengabitekerezo mu bana batoya, b’imyaka batanabonye Jenoside”.

Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gishari ruhererye mu Murenge wa Gishari, ahahoze ari Komine Muhazi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu y’Abatutsi bazize Jenoside yakuwe mu Kiyaga cya Muhazi yaje yiyongera ku yindi 1196 iharuhukiye.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *