Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCD) cyasabye abagize umuryango Nyarwanda by’umwihariko ababyeyi, Inshuti z’Umuryango n’abayobozi mu nzego z’ibanze gutahiriza umugozi umwe baharanira ko buri mwana agana ishuri.
Ingengabihe y’uyu mwaka w’amashuri yerekana ko igihembwe cya Gatatu kizatangira ku wa 15 Mata kikarangira ku wa 05 Nyakanga 2024 bingana n’Ibyumweru 12.
Gusubira ku mashuri gutangira amasomo y’iki gihembwe byatangiye ku itariki 15 Mata 2024 bikazarangira ku wa 18 Mata 2024.
NCD ikaba isaba ababyeyi kuzirikana ko ari inshingano zabo gushakira abanyeshuri imyambaro, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bakenera ku ishuri kandi bagakurikirana imyigire yabo.
Ubutumwa iki Kigo cyashyize ahagaragara busaba abasanzwe bakurikirana imibereho y’umwana mu muryango kugenzura ko abana bose bakwiye kuba bari mu ishuri barisubiyemo.
Bugira buti “Niba uri umuyobozi cyangwa Inshuti y’Umuryango, kurikirana ko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga bajyanwa ku ishuri”.
Muri uku gukurikirana, aho bazajya basanga abana bataragiye ku ishuri basabwa kuganiriza abana n’ababyeyi ku mbogamizi zituma abana batajya ku ishuri hanyuma bakabagira inama yuko zakemuka.
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, nibura abana 5,6% bataye ishuri mu gihe uwakurikiyeho bari 6,7%, naho mu 2018/19 bagera kuri 7,8% mu gihe mu mwaka wa 2019/20 abana 9,5% batigeze basubira ku mashuri.
Imibare iheruka y’abana bata ishuri yari 177,119 mu 2022 ndetse hari gukorwa ubushakashatsi bushya bwo kureba aho igeze kuri ubu.
Ijamboryumwana.rw