Bugesera: Minisitiri Dr Bizimana yavuze ku nkuru y’umwana wishwe asoma igitabo

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubuzima

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ku nkuru y’umwana wiciwe ku kiliziya i Ntarama muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubutumwa bwakuwe mu gitabo yasomaga cyasanzwe iruhande rwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Bugesera no gushyingura mu cyubahiro imibiri 120 mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, umunyamahanga witwa Françoise Bouchet-Saulnier wakoreraga Ishyirahamwe ry’Abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières) wageze i Ntarama bwa mbere, yanditse igitabo cyitwa ‘Maudit soient les yeux fermés’ bivuze ngo “nihavumwe amaso asinzira mu gihe yagombye guhora akanuye”.

Uwo munyamahanga yageze i Ntarama imibiri igihari ariko yarangiritse. Nibwo yabonye umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 na 12 iruhande rwawo hari igitabo.

Dr. Bizimana ati: “Iruhande rw’uwo murambo hari igitabo yigiragamo igifaransa, kirambuye, aharambuye rero aho ngira ngo umwana yari ageze asoma, handitse ngo ‘Maudit soient les yeux fermés (ni havumwe amaso asinzira mu gihe yagombye guhora akanuye)”.

Uwo munyamahanga ngo yabibonyemo ubutumwa bukomeye ndetse yumva ariwe wabwirwaga. Yiyemeza ko akwiye kubyandika agakora uko ashoboye bikamenyekana, akaba ari uko yashatse amakuru akoramo filimi mbarankuru.

Minisitiri Dr Bizimana abihuza n’ibiriho muri iki gihe akavuga ko hari amaso agihumirije Kandi yakagombye kuba areba.

Ayo ni amaso y’abasabwa kwerekana imibiri y’Abatutsi bishwe bakinangira, bakaba babonwa kubera ibikorwa remezo bihakorerwa cyangwa iyo bashwanye hagati yabo bakabivuga.

Ati: “Ntabwo arafunguka ngo arebe ibyiza ubuyobozi bwiza bugeza ku gihugu, abazima rero nidukomeze duhumuke, amatwi yumve, arebe, ikaramu zacu zikore, zandike, amateka tuyamenyekanishe, twigishe abana bato, tubigishe neza, turere abana neza”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri isaga 5,000 n’indi 120 yahashyinguwe kuri uyu wa Kabiri.

Igitabo Maudit soient les yeux fermés Minisitiri Dr Bizimana yagarutseho cyanditswe na Frédéric Laffont na Françoise Bouchet-Saulnier gisohoka mu 1995.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *