#Kwibuka30: Ababyeyi bari bambitse abana b’abahungu udukanzu ngo batabica ariko siko byagenze

Amakuru Ijwi ry' Abana Uncategorized

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yerekana ko mu yari Komini Musambira ubwicanyi bukomeye bwaherukaga kuba ku matariki ya 18 kugeza 20 Mata 2020.

Gusa ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, habaye ibintu bibi cyane. Haje igitero kigota Ikigonderabuzima, uwo munsi bica igitsina gabo cyose abagore barabareka.

Imirambo yabaye myinshi igera aharemeraga isoko ry’ihene n’iry’inka, barangije bategeka abagore b’abatutsikazi guterura ya mirambo, kandi imyinshi yari iy’abagabo babo.

Abagore banze kuyiterura, abicanyi batangira kubakubita bituma batangira gukurura ya mirambo bayijyana mu byobo byashyirwagamo imyanda y’ibagiro ndetse no mu byobo Ikigonderabuzima cyashyiragamo imyanda.

Bucyeye ku itariki 15 Gicurasi 1994, abicanyi bazanye igitero cy’abana, ngo bajye kwica abana b’Abatutsi, kuko ku itariki ya 14 Gicurasi 1994 hari hishwe abasore n’abagabo gusa, abana n’abagore bakabasiga.

Abo bana baje bitwaje imihoro, impiri, ariko bahagarikiwe n’abantu bakuru. Kuri iyo tariki abana bose bishwe n’abandi bana bagenzi babo, na none hasigara abagore n’utwana bahetse n’incuke.

Hari abana bapfuye batakamba bavuga ko babatokoza

Tariki ya 16 Gicurasi 1994, abagore bari bakuwe kuri Ikigonderabuzima cya Musambira, bamaze kwicirwa abagabo n’abana, bo barabashoreye, bari kumwe n’utwana bahetse n’uducutse, babageza ahitwa mu Gitega mu Murenge wa Nyarubaka ariko icyo gihe hari muri Komine Musambira.

Babagejeje aho ngaho bavuga ko nta mwana w’umuhungu ugomba kuharenga. Kubera ko abana b’abahungu bahigwaga cyane, ababyeyi bamwe bari bagerageje kubambika udukanzu.

Inyandiko ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yo mu 2020 yerekana ibyaranze tariki ya 14-18/5/1994 yishweho cyane abagore n’abana, ivuga ko muri icyo gitero cy’aho mu Gitega, hari umugore witwaga Mukangango Laurence wakoraga akazi ko kureba niba akana ari agahungu cyangwa agakobwa.

Utwana tw’uduhungu twose badushyize mu cyobo tubona, hanyuma bategeka ba nyina gushyiraho itaka. Abagore bamwe barabyanze batangira gukubitwa, abanze babiciye aho, abandi bemera gushyiraho itaka.

Amakuru avuga ko abo bana bapfuye nabi, bamwe bavuga ko babatokoza, abandi basaba imbabazi ngo ntibazongera kuba Abatutsi, ndetse uko bashyiragaho itaka bamwe barwanaga no kuzamuka ngo bave muri icyo cyobo ariko bikaba iby’ubusa. Abana bose bahiciwe ni 78.

Kuva aho hantu werekeza ku Murenge wa Nyarubaka abagore n’abakobwa bahaguye ni benshi kuko bakomeje kubashorera babica, babashinyagurira kugera bageze ahitwa i Musumba noneho bagakubitwa bikomeye cyane.

Aho i Musumba bahakubitirwaga iruhande rwabo uwari Burugumesitiri wa Komine Nyamabuye Ruzigana Emmanuel yaje kuhakoreshereza inama. Bake babashije gusigara bageze i Kabgayi, abandi bakomeza kuzerera mu mashyamba kugeza Jenoside irangiye.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *