Kamonyi: Umugabo w’imyaka 50 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14

Amakuru Ubutabera Uncategorized

Mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 50 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14, nyuma yuko iwabo bari bamuraje hanze nk’igihano cy’uko yari yataye urufunguzo hanyuma akajya kuri uwo mugabo amusaba icumbi.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2024. Ababyeyi b’uwo mwana bavuye guhinga basanga yataye urufunguzo rw’inzu, baramwahahana bamubwira ko ajya gushaka iyo arara, bamuhanisha kurara hanze.

Amakuru avuga ko umwana yagiye ku muturanyi amusaba ko yajya kumwingingira iwabo bakamwemerera kwinjira mu nzu undi ahitamo kumucumbikira.

Uwo mwana yaraharaye aza gutaha iwabo ku mugoroba w’umunsi wakurikiyeho ahagana saa 18h30. Ababyeyi bamubajije aho yaraye yanga kuhavuga ariko mugenzi we bari birirwanye ubwo yataga urufunguzo yari ahazi arabivuga, amakuru amenyekana atyo.

Ababyeyi bahise bihutira kubibwira Umukuru w’Umudugudu, na we yihutira gutabaza izindi nzego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Mudahemuka Jean Damascene, yabwiye igitangazamakuru gikorera muri kariya Karere ko ibivugwa byageze mu maboko y’ubutabera birimo gukorwaho iperereza.

Ati “ Icyo kibazo cyarabaye. Umwana yataye agafunguzo, iwabo baramutonganya, bamutonganyije ahita ajya gucumbika kuri uriya mugabo, birangira rero uwo mugabo amuraranye, bikekwa ko yanamusambanije”.

Akomeza avuga ko icyakozwe bakimenya amakuru bihutiye kugeza umwana kwa muganga kugira ngo akurikiranwe, akorerwe ubutabazi bw’ibanze naho ukekwaho kuba yamusambanyije ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo hakorerwe Iperereza.

Mudahemuka, asaba ababyeyi gutekereza ku bihano baha abana, bakabahana ariko banabarinda.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *