#Kwibuka30: Inkuru y’abana n’ababyeyi babaye mu Isi itarigeze iturwamo n’ikindi kiremwa muntu

Amakuru Ijwi ry' Abana Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Jenoside nicyo kibi kiruta ibindi

Gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku Rwanda yo mu 1996, yerekana ko abagore bari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 250 bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside. Abo barimo abandujwe Virusi itera Sida n’izindi ndwara n’abatewe inda.

Kimwe mu bibazo bikomeye byasize, kikaba n’ihurizo ku muryango Nyarwanda ni icy’abagore bafashwe ku ngufu bakabyarana n’abakoze Jenoside, akenshi babafataga bamaze kwica abo mu miryango yabo.

Ni igikomere ubwenge bwa muntu budapfa gushyikira, kumva ko uwarokotse Jenoside ahetse umwana w’uwayikoze akica n’ababyeyi be.

Uwimana (izina ryahinduwe) ni umubyeyi wahuye n’ako kaga. Yari afite imyaka 15 mu gihe cya Jenoside. Avuga ko we na bagenzi be bahuje ikibazo bari hagati nk’ururimi ku bibazo by’ingutu bisaga bitatu.

Ibyo byari kwiyakira ubwabo, kwakira abana babyaye no kuba abagize amahirwe yo kugira abarokotse mu miryango batarabiyumvagamo.

Ati “Harimo abafashwe ku ngufu bakuramo ubwandu, habaho abafashwe ku ngufu bakuramo abana batagira ba se […] ugasigara uri umwe gusa ufite ibikomere. Njye umubiri wose ni imihoro ubyajemo na wa mwana w’uwakwiciye, byari ikibazo. Ari we kumwakira byari ikibazo no mu muryango kumwakira nabyo biba ikindi.”

Uyu twise Uwimana yafashwe ku ngufu n’uwari umaze kwica umubyeyi we, avuga ko uburyo bafataga abana babo bitashoboraga no gutuma batsinda mu ishuri.

Ati “Nkanjye kubera ko se ni we wanyiciye mama turi kumwe antema n’ukuguru numvaga nanjye kumwakira namwitaga ngo ni ubwoko bubi, natwe twarabahahamuraga, no kwiga kwabo bikabacanga kuko na bo bumvaga bafite ihungabana.’’

Abana bavutse muri ubwo buryo nabo ntiborohewe n’ubuzima bwo kubaho batazi inkomoko yabo, kuko nta mbaraga ababyeyi bari bafite zo kubibasobanurira.

Umuhire (wahinduriwe izina) kuri ubu ni umusore warangije Kaminuza, avuga ko mu bitabo byo ku ishuri afitemo ababyeyi barenga 10 batandukanye.

Ati “Watahaga umubaza ngo papa yagiye he? Cyangwa se amazina ye ni ayahe? Ugasanga ahubwo arahora arangwa n’amarira. Nitanzeho urugero nk’ubu ugiye mu nyandiko zo ku ishuri ushobora gusanga mfite nk’ababyeyi b’abagabo nka 15. Wabazaga mama akakubwira izina atekereje uwo munsi, ejobundi umwaka wagera akakubwira irindi.”

Sevota ni umwe mu miryango yavutse Jenoside yakorerwe Abatutsi igihagarikwa. Washinzwe ku wa 28 Ukuboza 1994 ugamije ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Uyu muryango wavukiye muri Komini Taba [Kamonyi y’ubu] waje gusanga abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi batari kujyana n’abandi muri gahunda zitandukanye washyiragaho.

Mu 2006 Sevota yatangiye urugamba rukomeye rwo kumvisha ababyeyi ko ibyabaye nta ruhare abana babigizemo.

Uwimana avuga ko Sevota yaberetse ko ibyabaye nta ruhare ababyeyi babigizemo ndetse n’abana basobanurirwa ibyabaye muri Jenoside.

Ati “Sevota irwana urugamba itwereka ko abana nta ruhare bagize mu byatubayeho, noneho n’abana na bo babereka impamvu badafite ba nyirakuru, ba sekuru imiryango ko ari iyo Jenoside yabaye icyo gihe tukababyara gutyo. Noneho batwigisha ikintu cyo kubwiza abana ukuri, kugira ngo abana tubabwire uburyo bavutse.’’

Uwimana avuga ko abana bakibimenya byabababaje cyane gusa baza kugenda babyumva gahoro gahoro.

Ati “Bamenya ukuri noneho bamenya ko twahuye n’akaga gakomeye cyane, bahita batubera inshuti batubera abavandimwe, bati ni uko byari bimeze, ni uko byagenze badusaba imbabazi tubasaba imbabazi.”

Ubuzima bwahise buhinduka abana bafasha ababyeyi gukira ibikomere

Nyuma yo kubohoka haba ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abana babavutseho, byatumye abana bagana ishuri bariga n’imibanire yabo n’ababyeyi irahinduka.

Uwo twise Cyusa yize Ubwubatsi muri Kaminuza (Civil Engineering). Avuga ko imibanire yabo n’ababyeyi yahindutse bituma babasha no kwicara mu ishuri bariga.

Ati “Uko iminsi iri kugenda izamuka imibanire ni myiza, abana n’ababyeyi babanye neza nta kibazo kandi bose bisanzuranyeho, umwana aragenda agasobanuza uko byagenze, umubyeyi na we akamusobanurira, ndetse bakagirana n’inama muri rusange.”

Mugenzi we twise Ntwali yiga muri Kaminuza mu mwaka wa Gatatu mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi. Yavuze ko baharanira kudasubira inyuma ku ntambwe bamaze gutera.

Ati “Mbere ntabwo byari byoroshye ko ushobora kwicara ukaganira n’umubyeyi wawe, […] ariko nibura twamaze kumenya aho twavuye n’aho tujya niyo mpamvu ubona duhagaze twemye tubasha no gukora cyane kugira ngo tutazasubira inyuma.”

Kugira ngo iyo ntambwe iterwe, Sevota yakoresheje ingamba zitandukanye zirimo kubasura mu ngo, bagatanga impano zitandukanye, gutanga amatike ku bana bajya ku ishuri, gutembereza abana n’ababyeyi n’ibindi.

Abana n’ababyeyi bakomeje urugendo rwo kwiyuka bakagira n’inyigisho z’isanamitima binyuze muri izo gahunda, ikibazo kijyanye n’irangamimerere cyangwa inkomoko (identification) na cyo ngo cyararangiye.

Umuhuzabikorwa akaba n’uwashinze Sevota, Godeliève Mukasarasi, avuga ko ubu abo bana ari ab’igihugu, kandi ko leta yabishyuriye amashuri.

Ati “Ni Abanyarwanda nk’abandi, niyo mpamvu nshima gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Aho kwibona mu ndorerwamo yo kuvuga ngo nabyawe n’uyu cyangwa navutse ntya, ikirango cyabo ni Abanyarwanda. Twagira papa tutagira papa, twagira mama tutagira mama turi Abanyarwanda kuko dufite igihugu kidukunda, kidushakira gahunda zidukwiriye.”

Urubyiruko rwo muri Sevota bamwe ni abanyeshuri abandi barangije kwiga. Bishyurirwa na Leta Sevota nayo ikabunganira mu mibereho. Ubu ni urubyiruko rufite icyerekezo.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *