Hamuritswe igitabo gishingiye ku buhamya bwanditswe n’abari abana mu gihe cya Jenoside

Amakuru Mu Mahanga

Umushakashatsi ku mateka, Dr Helene Dumas wo mu Bufaransa yamuritse igitabo yise ‘Sans Ciel Ni Terre’ bivuga “nta Juru nta n’isi” gishingiye ku buhamya bwanditswe n’abari abana b’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impuguke mu kwandika ibitabo kuri Jenoside bahamya ko ubu buhamya butanga amakuru yose akenewe ku mateka aba bana banyuzemo.

Ubuhamya bwabo babwanditse mu makayi 105 guhera mu 2006 muri gahunda bafatanyijemo n’umuryango AVEGA Agahozo.

Dr Helene Dumas avuga ko mu byo yifashishije yandika iki gitabo harimo n’inyandiko zari mu bubiko bw’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG. 

Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Igifaransa, ariko kuri ubu kirimo gushyirwa mu rurimi rw’Icyongereza n’umwarimu muri Kaminuza ya Yale yo muri Amerika Louisa Lombard. 

We avuga ko icyamuteye kugishyira mu Cyongereza ari uburyo cyandikanwe umwimerere ku buryo ugisoma wese biba bisa nk’aho avugana n’aba bana imbonankubone.

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yashimye uburyo uyu mwanditsi yanditsemo iki gitabo kigaragaza amarangamutima atavangiye y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashimangira ko ari ingenzi ko kinashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Iki gitabo cyasohotse mu mpera z’umwaka wa 2020, akaba ari ubwa mbere umwanditsi wacyo akimurikiye mu Rwanda. 

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *