Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Ayinkamiye Marie Louise yari afite imyaka 11. Yavukiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange mu yahoze ari Komine Kivumu, Perefegitura ya Kibuye. Kuri ubu ni mubyeyi ufite umugabo n’abana batanu.
Mu buhamya bwe yavuze ko mu buto bwe iwabo nta mutekano bigeze bagira kuko bari Abatutsi.
Mu bihe bitandukanye urugo rwabo rwaterwaga n’abantu bavuza amafirimbi bagahungira mu kiliziya cyangwa mu bigo by’ababikira, ibyo bikiyongeraho ko no mu ishuri nta mahora yari afite.
Ati “Njyewe ishuri nigagamo twari Abatutsi babiri tugakunda gukorerwaho umwitozo wo kuduhagurutsa bavuga ngo Abahutu bahaguruke n’Abatutsi bahaguruke, ikintu cyanteraga igikomere ni uko nabonaga iwacu mu rugo twifashije ku buryo ntatekereza ko ari twe dukwiye kuba turi abantu bameze gutyo, najyaga ntekereza ko bibaye ari ibigurwa bakabaye barabiguze kugira ngo natwe twibone mu muryango abandi benshi babarirwagamo”.
Jenoside itangira iwabo batekereje guhungira kuri Kiliziya ya Nyange, ariko kuko na ho batari bahizeye amakiriro, Ayinkamiye yifuje kujya ku mubyeyi we wa Batisimu barabimwemerera.
Aho ku mubyeyi we wa batisimu, ibitero byahasimburanaga amanywa nijoro bigiye gushaka uwo mubyeyi we.
Umunsi umwe bamenye ko haza ibitero biturutse mu gace k’iwabo bityo ko bashobora kumubona, bafata umwana bari mu kigero kimwe babohereza ahandi, urugendo bakoze rumaze amasaha nkabiri bahura n’uwo bari bahungiyeho na we amarira ari yose, avuga ko abana be bamaze kwicwa.
Ati “Turakata dusubira inyuma, nageze mu rugo mbisikana n’ibitero bivuyeyo gusaka bisohoka nanjye ninjirira mu yandi marembo iby’uwo munsi mbikira gutyo”.
Ayinkamiye yavuze ko ubuzima nk’ubwo babumazemo amezi abiri, ni ukuvuga Mata na Gicurasi, muri Kamena batangira kumva bavuga ngo hari abantu bahunze inkotanyi.
Mama we wo muri batisimu wahigwaga, yari akiri muri urwo rugo batinda guhunga bibaza aho bazamunyuza, kuko Interahamwe zasubiraga inyuma zica abantu mu ngo.
Ati “Amagambo yatangiye kuvugwa ngo umurambo w’uyu mugore twarawubuze, banze no guhunga bakorana n’Inkotanyi. Nyiri urugo aratubwira ngo tugende, baduha ibintu dushobora kwitwaza, bampa ikirago gishobora kuntwikira imbere n’inyuma dukomeza urugendo rwo guhunga nk’abandi.
Umugabo n’umugore bo muri urwo rugo bo bahunze ku munsi ukurikiyeho ariko bageze ahitwa ku rufungo, bahasanga bariyeri, bombi barahabicira.
Abana bageze i Rubengera haje umubikira witwa Yohana, amushyikiriza imodoka y’Abafaransa yari muri ibyo bice imujyana atazi aho berekeje.
Aha yari yahungiye yaje kumenya ko ari inkambi nto yahungishirijwemo Abatutsi ariko hari ahantu batemerewe kugera kuko hari hari Interahamwe zahitaga zica uhakandagiye.
Nyuma y’ibyumweru bigeze kuri bibiri bari muri iyi nkambi, inkuru nziza yabatashyeho ko Inkotanyi zabohoye igihugu, ariko akomeza kubunza imitima yibaza aho azataha.
Mama wa Ayinkamiye wari waragiye i Gitarama kureba umwisengeneza we urwaye, musaza we muto n’undi wari waragiye mu gisirikare bose baza kubonana ndetse batangira ubuzima bwo kwiyubaka.
Ati “Imyaka 30 irashize mubohoye igihugu, kuri twebwe imyaka 30 irashize twongeye kubona ubuzima, uyu munsi umwana wanjye mukuru afite imyaka 11, ni imyaka ingana nk’iyo nari mfite mu gihe cya Jenoside, ariko kubera kuvukira kuri Leta zitandukanye uyu munsi umwana wanjye ni muzima, ni Umunyarwanda muzima ni ko ajya ataha avuga ngo ndi umunyarwanda muzima ukunda igihugu n’abagituye. Yubatse neza, afite ubuzima bwiza butandukanye n’ubwo nabayemo.”
Ayinkamiye Marie Louise wari ufite imyaka 11 yavuze ko abahungiye muri Kiliziya ya Nyange birwanyeho ariko birangira basenyeweho iyo nyubako.

Ijamboryumwana.rw