Umugabo wo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Kaduha ho mu Karere ka Nyamagabe, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kwica umwana yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, uwo mugabo yagiye iwabo w’uwo mugore babyaranye, ari we nyina wa nyakwigendera, bararwana.
Uwo mugore yaje kumucika amusigira umwana wabo witwaga Uwizeyimana Nayisi wari ufite amezi 11. Wa mwana baje kumushaka baramubura, bashakisha na wa mugabo baramubura, bukeye nibwo baje kubona umurambo wa wa mwana.
SP Habiyaremye ati “Bukeye bwaho ni bwo haje kugaragara umurambo w’umwana mu murima w’umuturanyi wabo, bikekwa ko nyine yaba yishwe n’uriya mugabo.”
Umurambo w’umwana ukimara kuboneka wajyanywe ku bitaro bya Kaduha kugira ngo upimwe, na ho nyiri gukekwa kumwica na n’ubu aracyashakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko icyo uriya mugore n’umugabo bapfuye kitaramenyekana ariko iperereza rikirimo gukorwa. Gusa avuga ko ikizwi kugeza ubu ari uko batabanaga nk’umugore n’umugabo, kuko uwo mugabo afite undi mugore.
Ijamboryumwana.rw