Rutsiro: Hatangijwe umuganda wo kurwanya imirire mibi n’igwingira

Amakuru Ubuzima

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yatangaje ko binyuze muri gahunda bise ’Umuganda Professional’ biyemeje kurandura burundu indwara zikomoka ku mirire mu mezi abiri.

Yabitangajwe ku wa 04 Mata 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda Akarere kazafatanyamo n’abafatanyabikorwa bikorwa batandukanye by’umwihariko umuryango World Vision.

Rutsiro ni kamwe mu turere dufite igwingira riri hejuru kuko ubushakashatsi bwa 2020 bwagaragaje ko muri aka Karere abana bagwingiye ari 44,4%.

Ni Akarere gafite abana 185 bari mu mirire mibi, harimo abana 11 bari mu mutuku bivuze ko bafite imirire mibi ikabije, n’abandi 174 bari mu muhondo bivuze ko bafite imirire mibi idakabijje.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yavuze ko mu busesenguzi bakoze, basanze igitera imirire mibi n’igwingira ari ukutamenya gutegura indyo yuzuye, kudapimisha inda inshuro 8 ku bagore batwite bituma hari abana bavuka baragwingiye no kugaburira abana ibiryo bidafite isuku.

Nyuma yo kubona ibi bibazo, ubuyobozi bwatangije gahunda idasanzwe bwise ‘Umuganda Professional’ aho buri wese yaba umufatanyabikorwa, umuyobozi n’umuturage azatanga uruhare rwe mu kurwanya igwingira.

Muri uyu muganda wo kurwanya igwingira uzajya ubera ku bigo nderabuzima, ku bitaro ku nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi abaturage batishoboye bazahabwa inkoko zitera amagi, abagore batwite bahabwe inyunganiramirire.

Hazaterwa imboga ku mirima y’igikoni, hakusanywe ubushobozi bwo gufasha imiryango itishoboye kubona indyo yuzuye, hanapimwe abana imirire mibi.

Meya Kayitesi yavuze ko icyatumye batangiza umuganda udasanzwe wo kurwanya igwingira, ari uko uburyo bwakoreshejwe mbere butatanze umusaruro ushimishije.

Ati “Twatangije iyi gahunda kugira ngo turwanye imirire mibi niba bishoboka tugere kuri zeru. Dufite imbaraga n’ubushake kuko iki gikorwa cyacu giteganyijwe mu mezi atandatu, twumva nibura bishobotse amezi abiri twaba twamaze kurandura imirire mibi burundu”.

Ibyimanishaka Sabine uri mu babyeyi bitabiriye igikorwa cyo kurwanya igwingira, yavuze ko hari ibyo yungukiyemo atari azi.

Ati “Nari nzi uko bategura indyo yuzuye ariko ntazi ko bijyana n’isuku, uyu munsi nabashije kumenya ko bijyana n’isuku aribwo indyo iba yuzuye neza”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko kurandura imirire mibi n’igwingira bisaba gushyiramo imbaraga nyinshi no kumenya aho izo mbaraga zikwiye gushyirwa.

Ati “Ababyeyi hari uburyo bumwe cyangwa ubundi turangaramo, bikajyana n’imyumvire ikiri hasi kuko bitabaye imyumvire iri hasi inyigisho nyinshi tubona, n’inyunganiramirire nyinshi duhabwa ntabwo haba hari abana bagifite igwingira”.

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni ukugabanya igwingira rikagera kuri 19% bitarenze uyu mwaka wa 2024 rivuye kuri 33% 2020. Ni urugendo ruzakomeza ku buryo mu 2050 abana bagwingira mu Rwanda bazaba batarenze 3%.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *