Nyanza: Abangavu basabwe kutishora mu mibonano mpuzabitsina

Amakuru Ubuzima

Abangavu bo mu Mirenge igize akarere ka Nyanza bahurijwe hamwe bigishwa ubuzima bw’imyororokere, bashishikarizwa kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda z’imburagihe.

Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Abana b’abakobwa bacyitabiriye bavuze ko bacyungukiyemo ubumenyi buzabafasha ku buzima bwabo bw’imyororokere.

Uwitwa Umwari Slyvie utuye mu Murenge wa Busoro, yagize ati “Nishimiye ko nongerewe ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko byanatuma nirinda ubusambanyi n’ingaruka zabwo”

Mugenzi we, Iryivuze Ruth wo mu murenge wa Muyira yavuze ko ubwo bumenyi bazabusangiza Bagenzi babo.

Ati “Twarigishijwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ni byiza kandi natwe bizadufasha kujya kubyigisha abandi”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine, yasabye aba bangavu kwirinda ibishobora kubashora mu ngeso z’ubusambanyi.

Yagize ati ”Bo ubwabo bamenye kwihagararaho, banasobanukirwe neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse banongereho gusobanukirwa amategeko abarengera kuko twarabibigishije bumve ko bagomba guharanira gukora ibikorwa byabandebereho”

Ibiganiro byitabiriwe n’abagera ku 100.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *