Ghana: Umuvuzi gakondo w’imyaka 63 washatse umwana w’imyaka 12 akomeje kurikoroza

Amakuru Mu Mahanga

Muri Ghana umuriro ukomeje kwaka kubera inkuru y’umupfumu ufite imyaka 63 washyingiranywe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, benshi bakaba bari kugaragaza ko bidakwiye abandi bakavuga ko mu muco wabo nta kibazo biteje.

Uyu mugabo witwa Nuumo Borketeye Laweh Tsuru XXXIII asanzwe amenyerewe mu migenzo n’ubuvuzi gakondo muri iki gihugu, imigenzo y’ubukwe bwe yabaye ku wa Gatandatu.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza abantu b’ingeri zitandukanye batashye ubu bukwe ndetse harimo n’ababyeyi bakuru, bari kwigisha uyu mwana uburyo agomba kujya yita ku mugabo.

Iki ni igikorwa kitavuzweho rumwe bamwe bagaragaza ko iri ari ihohoterwa uyu mukobwa ari gukorerwa kuko ataruzuza imyaka yo kuba yashaka, gusa ubuyobozi bwagaragaje koumuco ubyemera.

Abamaganye iki gikorwa bahamagariye inzego z’ubuyobozi kugira icyo zibikoraho zigakurikirana uwo Mugabo, kuko uwo mwana w’umukobwa ari kuharenganira.

Ubusanzwe itegeko muri Ghana ryemerera gushyingira umuntu wujuje imyaka 18, gusa ikibazo cy’abana bashyingirwa bakiri bato gisa n’icyananiranye, imiryango ikora ibikorwa byo kurengera abakobwa muri iki gihugu igaragaza ko 19% by’ashyingirwa batarageza 18 naho 5% bashyingirwa bacyuzuza 15.

Ijamboryumwana.rw

Share

1 thought on “Ghana: Umuvuzi gakondo w’imyaka 63 washatse umwana w’imyaka 12 akomeje kurikoroza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *