Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa “Autisme’’ basabye Leta ubufasha mu bijyanye no kwiga ndetse n’ubuvuzi kuko bihenze cyane, ku buryo bamwe bibaremerera.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 02 Mata ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariye ubukangurambaga kuri ubu bumuga.
Umubyeyi witwa Twagirimana Alphonse, utuye mu Akarere ka Kicukiro ufite umwana wavukanye ubumuga bwa Autisme, avuga ko kwita ku bana bafite ubwo bumuga bigoye cyane kuko bakenera byinshi birenze ubushobozi bw’ababyeyi benshi.
Undi mubyeyi wo mu karere ka Rusizi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko afite umwana w’imyaka itatu wavukanye Autisme.
Yasabye Leta ko yabafasha hakaboneka ikigo cyihariye cyakira abo bana ku nkunga, kuko kwirwanaho kw’ababyeyi bigoye.
Musenyeri Rukundo Jean Pierre Methode uri mu babyeyi bafite umwana ufite ubu bumuga bwa Autisme , yavuze ko imiryango myinshi igiterwa ipfunwe no kuba ifite aba bana, abandi bakabifata nk’amashitani cyangwa ko abana batewe n’amadayimoni bagahabwa akato, asaba ababyeyi kumva ko ari ubumuga nk’ubundi batagomba kwiheba cyangwa se ngo bumve ko bagushije ishyano.
Umuyobozi w’Umuryango uhuza ababyeyi bafite abana bafite ubu bumuga Rwanda (Parents Initiative on Autism(RPIA), Larissa Umutoni yavuze ko abana bafite ubu bumuga bigora cyane ababyeyi kubarera kuko bisaba ubushobozi bwinshi bwo kubitaho burimo kubafasha kwiga kandi ibigo bibitaho ari bike mu gihugu, bikaba binahenze.
Yavuze ko no kubavuza bibahenda, hakabaho n’ikibazo cyo kubaha akato mu miryango bavukamo bagahezwa .
Larissa Umutoni yagaragaje ko kwita ku mwana umwe gusa, ikigo kiba gisaba byibura ibihumbi 250 Frw ku kwezi, amafaranga atabasha kwigonderwa n’ababyeyi benshi.
Yagaragaje ko aba bana bitaweho bakiri bato bagahabwa ubushobozi n’uburenganzira bwabo, bagera kure kuko bashoboye.
Dr.Jean Paul Rukabyarwema ,umuganga ku ndwara z’abana, yavuze ko bimwe mu bimenyetso biranga ubu bumuga bwa Autisme harimo kugira ikibazo cyo gutinda kuvuga , imyitwarire idasanzwe ugasanga abo bana badakunda kureba ababyeyi babo mu maso, kutitaba umuhamagaye mu izina, kugira umujinya ukabije, kwikomeretsa bakava amaraso, kuticara ngo batuze n’ibindi.
Ubu bumuga ntabwo bukira gusa iyo ababyeyi babumenye kare bakavuza abana ku gihe bagenda bahinduka, bakaba babasha kwiyitaho.
Ijamboryumwana.rw
Birababaje cyane! Leta ikwiye kugira icyo yigomwa igafasha aba bantu kuko aba bana nabo bafite uburenganzira nk’ubwabandi bose