Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa, bacuruza ibiraha [isambusa zo mu birayi] nyuma yuko abiguze akababwira ko abishyurira aho acumbitse bagerayo akabasambanya akanga kubishyura.
Uwatanze amakuru yavuze ko hari ku mugoroba, uwo mwarimu ari mu isantere ya Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abona utwana tubiri tw’udukobwa ducuruje amasambusa bakunze kwita ibiraha, arabahagarika aragura.
Nyuma yo kugura uwo mwarimu wari wasinze, yabasabye ko bajyana aho aba ku macumbi y’ikigo cy’ishuri rya Nyanza TSS abamo akabishyura.
Bagezeyo yariye bya biraha, abimaze niko guhita abwira abo bana ko agomba kubasambanya muri iryo joro. Hari amakuru avuga ko umwe w’imyaka 15 yabanje kubyanga agasohoka akigumira hanze ariko nyuma aza kwinjira bose arabasambanya.
Ibintu byaje gusakuza bucyeye, bitewe nuko abo bana bamwishyuje Frw 10,000 yari yabasezeranyije n’ay’ibiraha yariye maze yanga kuyatanga, ahubwo abuka inabi abasaba gusohoka nabo bamubera ibamba.
Aganira n’Itangazamakuru, umwe mu bari aho byabereye yavuze ko uwo mwarimu byarangiye abafungiranye akigendera, hanyuma bakavuza induru, umuzamu w’amacumbi agahuruza inzego z’ibanze, arinabwo yahise atabwa muri yombi abana bakajyanwa kuri Isange one Stop Center.
Umuyobozi w’ishuri rya Nyanza TSS riri mu Butansinda bwa Kigoma, Ngabonziza Jeremie yabwiye UMUSEKE ko ibyavuzwe biri gukorwaho iperereza.
Ati “RIB yaramujyanye bari gukora iperereza.”
Uyu mwarimu yigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama.
Ijamboryumwana.rw