Perezida Paul Kagame yavuze Inkuru itangaje y’uburyo yeretse umwuzukuru we inzuki agahita yumva ko ari umuvumvu.
Ni inkuru yaganiriye abakurikiye ikiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM, kuri uyu 1 Mata 2024.
Yavuze ko umwuzukuru we mukuru, Anaya Abe, yigeze kumusura ku biro bye, aho yari yicaye amwereka inzuki nyinshi, ariko amusobanurira ko batazisanga aho ziri kugira ngo zitarya uyu mwana wâimyaka 4 yâamavuko.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yâiminsi mike amweretse izo nzuki, hari abantu bagiye gusura umuryango wa Ndengeyingoma Bertrand na Ange Kagame, babaza Anaya niba azi akazi âPa Papaâ [izina abuzukuru bita Perezida Kagame] akora, mu kubazubiza, ababwira ko areberera inzuki [umuvumvu].
Yagize ati âBaganira, sinzi ukuntu yaje kuvuga Pa Papa nyine. Umwe mu bashyitsi aramubaza ati âPa Papa uramuzi?â Ati âYegoâ. Ati âAkora iki?â Undi aramubwira ngo ndeberera inzuki. Yibukaga ko yaje ku biro, akarebaâŚâ
Umukuru wâIgihugu yasobanuye ko undi munsi, yasuye aba bana ari mu modoka iriho Ikirangantego, Anaya asohotse amubaza niba iyi modoka ari ye, amusubiza ko koko ari iye. Yongeye kumubaza ati âIriho Rwanda nziza?â
âRwanda nzizaâ Anaya yavugaga ni ikirangantego.
Perezida Kagame yavuze ko kuba uyu mwana yaravuze iri jambo ari ikimenyetso cyâuko yasobanukiwe inshingano sekuru afite ku Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko abuzukuru be bamubaza ibibazo byinshi bitewe nâikigero cyâimyaka barimo.
Yagaragaje ko hari byinshi Anaya amaze kumenya, kandi ko nâumuto, Amalia Agwize asobanukirwa vuba.
Ubuheta bwa Perezida Kagame, Ange Kagame, na Ndengeyingoma bashakanye muri Nyakanga 2019. Bibarutse Anaya mu 2020 na Amalia mu 2022.
Ijamboryumwana.rw
