Uko umwana yanejeje Perezida Kagame amwita umuvumvu ufite Rwanda nziza ku modoka ye

Amakuru Imyidagaduro Udukuru tw'Abana

Perezida Paul Kagame yavuze Inkuru itangaje y’uburyo yeretse umwuzukuru we inzuki agahita yumva ko ari umuvumvu.

Ni inkuru yaganiriye abakurikiye ikiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM, kuri uyu 1 Mata 2024.

Yavuze ko umwuzukuru we mukuru, Anaya Abe, yigeze kumusura ku biro bye, aho yari yicaye amwereka inzuki nyinshi, ariko amusobanurira ko batazisanga aho ziri kugira ngo zitarya uyu mwana w’imyaka 4 y’amavuko.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’iminsi mike amweretse izo nzuki, hari abantu bagiye gusura umuryango wa Ndengeyingoma Bertrand na Ange Kagame, babaza Anaya niba azi akazi ‘Pa Papa’ [izina abuzukuru bita Perezida Kagame] akora, mu kubazubiza, ababwira ko areberera inzuki [umuvumvu].

Yagize ati “Baganira, sinzi ukuntu yaje kuvuga Pa Papa nyine. Umwe mu bashyitsi aramubaza ati ‘Pa Papa uramuzi?’ Ati ‘Yego’. Ati ‘Akora iki?’ Undi aramubwira ngo ndeberera inzuki. Yibukaga ko yaje ku biro, akareba…”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko undi munsi, yasuye aba bana ari mu modoka iriho Ikirangantego, Anaya asohotse amubaza niba iyi modoka ari ye, amusubiza ko koko ari iye. Yongeye kumubaza ati “Iriho Rwanda nziza?”
“Rwanda nziza” Anaya yavugaga ni ikirangantego.

Perezida Kagame yavuze ko kuba uyu mwana yaravuze iri jambo ari ikimenyetso cy’uko yasobanukiwe inshingano sekuru afite ku Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko abuzukuru be bamubaza ibibazo byinshi bitewe n’ikigero cy’imyaka barimo.

Yagaragaje ko hari byinshi Anaya amaze kumenya, kandi ko n’umuto, Amalia Agwize asobanukirwa vuba.

Ubuheta bwa Perezida Kagame, Ange Kagame, na Ndengeyingoma bashakanye muri Nyakanga 2019. Bibarutse Anaya mu 2020 na Amalia mu 2022.

Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *